Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ben Knapen mu ruzinduko rwe mu Rwanda yabonanye n'abatavuga rumwe na Leta


posted on Feb , 18 2011 at 08H 07min 36 sec viewed 31839 times



Umunyamabanga wa Leta w’ u Buholandi Ushinzwe Ububanyi n’ Amahanga Ben Knapen kuri uyu wa Gatatu yagiranye umubanano na bamwe mu bagize FDU Inkingi, ishyaka ritaremererwa gukora kumugaragaro mu Rwanda riyobowe na Madamu Victoire Ingabire kuri ubu uri kuburanishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda ku byaha aregwa birimo kubiba amacakubiri, guhungabanya umudendezo w’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Muri uwo mubanano bamwe mu bagize FDU Inkingi bagiranye na Bwana Knapen bamuhamirije ko Ingabire Victoire kuri ubu afashwe neza aho afungiye. Ubwo yaganiraga na Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi, Knapen yagize ati: “Abatavuga rumwe na Leta bampamirije ko Ingabire afashwe neza. Ahabwa ibyo kurya biturutse hanze kandi afite abavoka bamuburanira. Uru rubanza ruzagaragaza niba koko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.”

Knapen yavuze ko u Buholandi buzakomeza kugirana n’u Rwanda ubutwererane mu birebana n’ubutabera, yongeraho ko igihugu cye kiri mu nzira zo gusinyana amasezerano n’u Rwanda arebana no guhererekanya imfungwa.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Victoire Ingabire yamaze imyaka 16 aba mu Buholandi, gusa ntiyigeze ahabwa ubwenegihugu bwaho. Yatawe muri yombi umwaka ushize, nyuma agezwa imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda. Mu kwezi k’Ukuboza, bisabwe n’u Rwanda, Inzu ya Victoire Ingabire yasatswe n’inzego z’iperereza zo mu Buholandi.

Knapen yavuze ko imigendekere y’urubanza rwa Ingabire adafite byinshi yayivugaho ngo kuko ategereje ibizemezwa n’abacamanza b’u Rwanda, bityo bikazagaragara niba ari umwere cyangwa umunyabyaha.

Gusa, Knapen yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama impungenge yatewe n’ibihano byahawe abanyamakuru babiri baherutse gukatirwa imyaka irindwi na cumi n’irindwi.

Yavuze ko izo mpungenge afite zidakomeye kuburyo zatera agatotsi mu bijyanye n’isinywa ry’amasezerano yo guhanahana imfungwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nta kintu giheruka kuba mu bihe bishize mu Rwanda cyatuma twisubira. Ibijyanye n’isinywa ry’ariya masezerano bikomeje kugenda neza”. Mu Buholandi habarizwa Abanyarwanda barenga icumi bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside, ibi kandi byemejwe na Minisitiri Karugarama ndetse Knapen.

Foto: rnw
Kayonga J.

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 2011-02-22 03:50:05

kuri ngabire victoire let the gov first think correctly not punish without first observe ndabona urwanda nabayobozi barwo baratinye ibitecyerezo bya ingabire kandi democ ingomba kuba iya abantu bose ese iyo uvuse ko hari democracy utemerera abantu ngo batange ibitecyerezo byabo nga ingabire v ubwo haba hari democ racy ese ingabire yaba yarakoze jenoside on my side ingabire is against the government ? ikindi kibazo umutu ava mubu horandi akaza afite indacye munocyi ese inzu ingabire yabangamwo nabwo arimwe mwayitanze ibyo rero muvunga ngo ingabire afatanyije na fdr nabwo arukuri ahubwo mbona reta yarasngize ubwoba bwi bitecyerezo bya ingabire thanks




 
by bluegate Posted 2011-02-22 01:40:23

@lntambara40:Ko mbona uri kunyigisha uburere no kudatukana, ukaba unyita injiji ifite uburere buke, ubu nibwo bwenge n'uburere uvuga urusha abandi unabigisha se? Akenshi n' umuntu wita abandi injiji siwe uba ari umunyabwenge na gato.Icyo navuze kitaricyo ni iki? Ingabire ajya ku mva ya Mbonyumutwa yahavugiye ayahe magambo? Ntaho bihuriye n'ibyo mwita ''revolution ya 1959'' se? Abanyarwanda bamushyigikiye i Burayi nibande, bafite background yihe ku babazi mu Rwanda ndetse n' i Burayi? Websites zimushyira imbere anyuzaho amatangazo ye, ect zivuga iki? Uko kwigira umuntu mwiza muri comment yawe ntawe byabeshya na gato: uri intagondwa. Naho ibyo kwiga kwanjye ntibikureba na gato( ntuzi niveau yanjye, kandi ibyo nta n'aho bihuriye n'amashuri: abapanze bakanayobora genocide bize mu mashuri meza Europe, Canada and USA ariko ntibyababujije gukora ibyo bakoze: iyi ni fact).Ikindi: There are no radical''ideals", real ideals can't be radical( ushobora kuba washakaga kuvuga radical ideas:uzasubire mu ishuri nawe).Finally, let me tell you this: Ntituzategereza ko hari uvuga ngo abantu nibateme abandi ngo tubone kubirwanya, even during the genocide, people were talking about''work" not about killing people eventhough they were doing just that.As i said in my earlier comment, ntawe muzongera gutema.




 
by ssos Posted 2011-02-21 08:20:54

demokarasi.ntugasekwe.




 
by bennshim Posted 2011-02-19 09:30:59

Ntago nakulikiye neza icyi Ingabire Umuhoza Victoire na FDU ye cyangwa yabo. Ese mbere yo gushinga ishyaka yasomye nako basomye amategeko agenga ishingwa lya amashaka m'u Rwanda !

Niba afitanye abibazo n'ubutabera n'uko yishye amategeko ntago rero yali
yacilirwa urubanza ; nitureke rero gutagira gufata imyanzuro mbere yu
ubutabera.




 
by Unknown Posted 2011-02-19 05:12:52

Murabuzwa nande kwirirwa mushyogozanya ko muhaze,ese mwaje tugashaka icyo turya ko inzara iri hanze aha itoroshye




 
by lintambara40 Posted 2011-02-19 02:56:08

I am back to you @bluegate.
Ndabona uhise uvangavangamo ibintu byinshi cyane uhimbira abantu kandi uwo muco nimubi. 59 revolution na Ingabire wabazanyemo ute? We are simply exchanging ideas ariko wowe ndabona umuco mubi wo gutukana nawe warakokamye. Uziko gutukana=ubujiji uburere buke? Ikinyabupfura mwapfuye iki? I support ideals not Men, bcs A man can fail; he can get caught, killed and forgotten. But, you cannot embrace an idea; you can not touch it, nor hug it. Even yr Ingabire you are introducing in yr so called comment, I can support her bcs she is a human. Bt I can back her ideals once they fit with me. Bear in yr mind that people are different, you are even different from parents, brothers and sisters. Ubwo bwikunde bwo kunva ko abantu bose bagomba gutekereza nkuko utekereza cg bagomba kugenda mumurongo urimo ibyo nukwibeshya cyane, ni n'ubujiji niba utari ubizi (uzasubire mwishuli nugira amahirwe uzakira iyo ngoyi uriho). i didn't appreciate invugo yawe ihembera urwango n'amacakubiri mubanyarwanda nubwo uri kwita abantu ngo n'intagondwa sinzi niba waba uzi the meaning of intagondwa. Intagondwa is someone who has radical ideals like you. Urimo uraroga kandi ushobora kuba utabizi. Hitler yemeye ko ibitekerezo bye biyobye igihe yarasigaranye gusa some 1oo m2 abarusiya bari hafi yo kumukozaho imitwe y'intoki hanyuma akora suicid.




 
by KAMIK Posted 2011-02-18 13:51:58

UBWISANURE NTIBUHARI NTANUBUZABAHO MUGIHE ABANTU KAKIRENGANNYA NGAHO MOTO ZAFUNZWE UTAVUGA RUMWE NA LETA AKABA IKIGURASHA MUGABANYE IBITUTSI TWEGERE AMEZA YIBIGANIRO NAHUBUNDI IBIBAZO NTITUZABIKIRA




 
by mazuru Posted 2011-02-18 11:13:46

kimwe cyo nuko abazungu bo bemera diversite;kandi niyo yonyine ituma habaho ubwisanzure mu gutangaibitekerezo byubaka.kubonana na opposition rero njyewe numva ari byiza ahubwo na Leta nirebereho;yegere abo banyarwanda bahane ibitekerezo byubaka!




 
by bluegate Posted 2011-02-18 10:17:43

Ariko se ba lntambara 40, ukuri 2010,sandra_munyana n'abandi, ko ari umuhorandi wabivuze ko yabonanye n'abatavuga rumwe na Leta, ko atari abashyigikiye icyo mwita ''ubutegetsi bw'i Kigali" babivuze, murabimurusha mwari muhari? Ngo Ingabire aharanira Demokarasi? Iyihe? Imwe y'abanyuramatwi ya 1959? Ibyo byo nibyo ntawe ubihakana. Ariko ntayo azageraho, muvugeeeeeeeeee, musakuzeeeeeeee, nimushaka munimanike ariko nta bantu muzongera gutema muribeshya mwa ntagondwa mwe.




 
by Unknown Posted 2011-02-18 07:57:03

Ariko hari ahandi ku mbuga dusanzwe tuziho kutarangwa no kubogama zatangaje ibitandukanye n'ibi mwanditse aha! Dufate iki ho ukuri??!




 
by singlefileformation Posted 2011-02-18 07:49:13

sandra_munyana( mbega amazina meza apfa ubusa! Nizere ko atari aye y'ukuri!) ubanza nta kandi kazi agira uretse gutikura no kwerekana urwango yanga abatutsi, Kagame, ikintu cyose kiza kivuzwe ku Rwanda,ect.. Kuri izo mbuga''leejull" avuga zibaho ayo matiku yabo aba acira umuriro w'urwango. Wowe ''sandra_munyana'': Abo bose wanga urwo rwango ntacyo uzabatwara, ukubaho kwabo ntawe ukugusaba, ibyiza u Rwanda rugeraho bizakomeza,kandi abazana amacakubiri ( nka ba Ingabire n'abandi)ntibazemererwa gutoba iki gihugu.Icyanyuma: Abantu nkawe ntitubatinya, tuzahangana nabo kandi ntibuzaba bubaye ubwa mbere.




 
by lintambara40 Posted 2011-02-18 07:26:46

Munyamakuru, byari kuba byiza unavuze amazina y'abagiranye umubonano nuriya mugabo kuko kuvuga gusa ngo abatavuga rumwe na leta it's broad. Ubundi kugirango inkuru yuzure neza n'abatanga comments babe hari icyo bashingiyeho atari ukwimagina nkuku ndi kubisoma nkuko waruvuze uriya mugabo ugashyiraho nifoto ye nabo wari kubavuga ndetse byaba ngombwa ukanashyiraho amafoto otherwise iyi nkuru yanyu ndayifata nk'igihuha




 
by Unknown Posted 2011-02-18 06:40:58

Victoire Ingabire afashwe neza cyane, nta mapingu yigeze yambikwa, umunyamakuru wari ugiye kumufotora ntacyo bamutwaye, nta kibazo.
Abatavuga rumwe na Leta bashobora kwakira abashyitsi bagenderera u Rwanda! Karugarama yemeje umushyitsi ko byose ari sawa sawa.
Ariko ibyo muba muzi ko mubibwira abanyarwanda bibitsemo ubucucu bungana iki? Mwarangiza ngo Ingabire ntafite ubwenegihugu bw'Ubuholandi. Ibya mwabibajijwe nande? Arabukeneye se ntafite igihugu cye arimo guharanira ko kigira democratie. Mwagira ngo mutwereke uko muhagaze turababonye! Cyokora inkuru ni uko uriya muzungu yaje kwigisha u Rwanda ko kutavuga rumwe na Leta atari ukuba umwanzi w'igihugu.




 
by ukuri2010 Posted 2011-02-18 06:38:16


Biriya Leta y'u Rwanda irega INGABIRE VICTOIRE izi impamvu yabyo neza nicyo bigamije kugeraho so INGABIRE ntateze kuburanishwa ahubwo azaguma mu munyururu no kuba mu gihirahiro.Abibwira yuko mbabeshya mutegereze igihe muzibonera urwo rubanza !! smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-18 06:38:01

RWANYANDEKWE na SANDRA-UMUNYANA mwihangane kubera inkuru itavuze ibyo mwifuzaga; eraga wasanga hari bamwe muri FDU bashobora kuvuga ukuri nkuko kumeze ariko kandi bagategereza ubutabera. Ese abanyaburayi bategetse ko arekurwa akarekurwa(nubwo mbona bidashoboka)nibyo mwabona ku arinzira ikwiye kuruta ubutabera? Aho kurekurwa gusa mwasaba ko wenda abantu batandukanye baza gukurikirana urubanza rwe kugirango babone uko rugenda, nyuma bashobore kugira icyo bavuga.




 
by matsiko Posted 2011-02-18 06:36:39

ni mureke gusetsa imikara none se amazina y'abo batavugarumwe ni bande? ariko ngo ikinyoma kiratinda ntikiramba




 
by leejull Posted 2011-02-18 06:03:13

Wowe Munyana!Ntimukazane amatiko hano kuko ntituyakunda mujye muyajyana kuri za mbuga zindi mwamenyereye gutikuriraho.
"NGO BAMUZANIYE ABAKI?"
None ibintu byabaye mu minsi itatu ishize wigeze wumva/haba hari aho wasomye ko FDU yaba yaratangaje ko bayibeshyeye ko yavuze biriya,cyangwa ko batatumye ibonana nawe kuri gahunda uriya muzungu yari afite?
Koko uwo mutoma wa kigome muwuterwa n'iki? smiley




 
by guruchaka Posted 2011-02-18 05:37:30

@rwanyandekwe
ariko sh auba wirengagije ko abateguye genocide bakanayishyira mu bikorwa bose bifatiye iy'ikirere bose bakajya gushaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye?ubwinshi bwabo rero ntibukuraho icyaha bakoze .bagomba kurutswa amaraso y'abatutsi banyweye sha.none se wibwira ko bo bajya kohereza umuntu batabanje gusuzuma ibyo aregwa?cyangwa nawe uri umwe muri bo?hagarara kikurye!!!




 
by itegereze Posted 2011-02-18 05:10:59

U Rwanda ntago ari agatiko kunzira kamwe kanyarwaho nubonetse wese!
Aho rero abatavugarumwe n'ubutegetsi niba barakoze ibyaha bagomba kuzahanywa hakurikijwe ibyaha bakoze,
ntago wakora icyaha ngo bakureke widegembye ngo uri za opposition.
Ariko mugerageze gushishoza mwa bantu mwe ubuse mubona ubuyobozi bwa Ingabire Victoire bushinga koko
Twaba turohamye cyokora azi kuvuga nk'icyarahani.

Murakoze.




 
by rwagasabo Posted 2011-02-18 05:06:55

Ngaho re umvo uwo nawe !!ngo urwanda ntabatavuga rumwe narwo rufite ariko ntabo rwifuza kuko nababigerageje muzi uko bibagendekera !kandi ikibazo si ukutavuga rumwe na leta ikibazo nuburyo udashaka kuvuga rumwe nayo!kandi mutandukanye kutavuga rumwe na leta n'amacakubili witwaje ko iyo leta utayishaka ntaho bihuriye rero tubyumve kimwe ninayo mpamvu ababikoze macuri babasha gukosorwa byihuse kandi nabandi babitekereza It will be the same!!




 
by guruchaka Posted 2011-02-18 05:06:12

@sandra
ariko iyo uvuga ibyo ;wagirango wari uhari!!uziko wifitemo urwango rw'urwanda gusaaa..ariko ntacyo uzarutwara.none se wavuga ko ingabire afashwe nabi wowe ufunganwe nawe?naringiye kuvuga ko uri injajwa ariko ndabyihoreye




 
by eminem Posted 2011-02-18 04:58:17

urwanda rufite demokarasi rutigeze rugira na rimwe!Bayobozi bacu mukomereze aha rwose




 
by alain Posted 2011-02-18 04:54:15

Ariko se abariho bavuga ko murwanda ntabatavuga rumwe na leta bahari azi ngo yajimije abantu natwe ariko nibyo dushaka humura rwose!ubwo se warushatse kuvuga iki koko!haaahhaha!!ndagusetse peee!!uri umurwayi gusa !!naho ubundi reka turwubake tutitaye kua contre succe!!nkabo bose biha kuvuga amacuri ibintu ngo yewe ubwo bahejeje abantu ibyo uvuze bitugirirweho!!
urakoze kandi!!




 
by Unknown Posted 2011-02-18 04:50:43

Burimvikan ko aanyapoliti bari muri politiki nyine.

Ariko abagira Ingabire igitangaza, ni muntu ki, kubera gusakuza koko niwe twita opposant cyangwa yari igikoresho cy'abazungu. Ariko aka kanya abantu bibagiwe ivuzi vizi rye atuka igihugu, ayobya abanyarwanda, avuga ubusa ku maradiyo ya BBC, VOA. Ubu se aka kanya twibagiwe uburyo yatwikaga akongeza amacakubiri. Ariko ntawamurenganya, icyo atabshije kwitandukanya nacyo ni Ideologie genocidaire yakuriyemo, kuko nyiza ni genicidaire uzwi neza. Ubihakana azajye Mwendo mu Murenge wa Kigali, abaturage ubwabo bazakwibwirira, ibyo yakoze akora ku kigo nderabuzima. Iyo aba undi nari kwitandukanya n'icyaha. Abanyarwanda tujye twitandukanya n'inkozi z'ibibi, twubake u Rwanda ruzira amacakubiri




 
by kwetumbale Posted 2011-02-18 04:44:31

ariko uziko musetsa !!iyo muvuga ngo mu rwanda ntabatavuga rumwe na leta bahari ukagirango kubagira ni ihame nkaho baramutse badahari abanyarwanda batagera aho bashaka kujya.muge mureka kwiraza inyanza sha !!!none se ingabire arihe ?ntaganda?amashyaka 9 niba ntibeshye akorera hehe?none se ko amashyaka ashingira ku ngenga bitekerezo (ideologie);none ariya yose 10 ahuriye ku ngengabitekerezo imwe??cyangwa mupfa kuza kuri uru rubuga mwibeshye inzira?




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com