Warning: file_get_contents(http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=10659&pg=1) [function.file-get-contents]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 404 Not Found in /home/lex92/public_html/igihe.com/news.php on line 38
www.igihe.com - news - uwari minisitiri wa siporo n’ umuco joseph habineza yatangaje impamvu z’ ukwegura kwe
Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uwari Minisitiri wa Siporo n’ Umuco Joseph Habineza yatangaje impamvu z’ ukwegura kwe


posted on Feb , 16 2011 at 17H 20min 45 sec viewed 225748 times



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare, ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’ Umuco I Remera, uwari Minisitiri wa Siporo n’ Umuco Joseph Habineza yagiranye ikiganiro n’ abanyamakuru mu rwego rwo kubasobanurira impamvu zatumye yegura ku mirimo ye yo kuyobora iyo Minisiteri.

Joseph Habineza yasanze abanyamakuru benshi cyane bamutegereje dore ko bari bafite amatsiko yo kumenya impamvu yatumye yegura ku mirimo ye, abenshi bakaba bavugaga byinshi ku bijyanye n’ iyegura rye mbere y’ uko abibatangariza.

Habineza yatangaje ko impamvu nyamukuru zatumye yegura ari ebyiri. Iyambere yari impamvu ye bwite y'uko agiye gukora indi mirimo, naho iya kabiri yari inkuru irimo amafoto yacicikanye cyane ku mbuga zitandukanye za internet.

image
Habineza Joseph asubiza ibibazo by' abanyamakuru

Ku bwa Habineza bakunze kwita Joe, asanga izo nyandiko ziherekeje ayo mafoto ibikubiyemo ari uguhesha isura mbi igihugu ndetse n’ ubuyobozi muri rusange. Yavuze ko mu buzima umuntu ahura n’ ibibazo byinshi bitandukanye ndetse bimwe na bimwe umuntu akabyihanganira. Yatangaje kandi ko we nta na kimwe yishinja ku kwegura kwe gusa ngo yabikoze mu rwego rwo gukomera ku ishema ry’ igihugu ndetse n’ iry’ ubuyobozi.

Muri iyo nkuru iherekejwe n’ amafoto yasohotse bwa mbere ku rubuga le prophete ikaza gukwirakwira ku mbuga za internet nyinshi, hagaragaramo amagambo menshi avuga kuri leta n’ abayobozi, by’ umwihariko ikibanda kuri Habineza Joseph aho bavuga ko abayobozi b’ U Rwanda ari abanyamurengwe ndetse n’ ibindi byinshi bagarukaho muri iyo nkuru.

Agira icyo avuga kuri ayo mafoto, Habineza yatangaje ko ayo mafoto ari we koko uyariho, akaba yarayifotoje mu mwaka wa 2008 ubwo bari mu munsi mukuru usanzwe(Private party) ahantu hamwe atashatse gutangaza ku Kicukiro. Ariko abo bifotoranyije bakaba batari batuwe baziranye kandi ngo nta n’ ikosa abona mu kwifotoranya n’ abantu cyangwa se mu kubyinana nabo.

Aho muri iyo nyandiko yasakaye kuri internet bavuga ko yaba yaranduye Virusi itera SIDA, yatangaje ko ibyo ari ukubeshya kuko nta kimenyetso na kimwe cyabihamya kandi avuga ko umunyamakuru wese washaka kumenya uko ubuzima bwe buhagaze yamuha uburenganzira akajya kureba aho yivuriza mu ivuriro rya Dogiteri Kanimba mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Ariko reka mbabaze, niba hano hari umuganga ni mumpime iyo SIDA bavuga, ariko ubanza ari SIDA idasanzwe. Kuki buri teka usanga umuntu niba ufite ikintu umugaya uvuga ngo arwaye SIDA? Nta n’ umwe urampima, mushatse nabibereka kwa Kanimba niho biba, nabibereka! That is stupidity “. Habineza yahamije ko abanditse ndetse bagakwirakwiza iyi nkuru ari ugusebanya gusa nta kindi bari bagamije.

Abavuga ko we nka Minisitiri w’ Umuco yishe umuco abyina, yavuze ko ibyo atari ibyo kwigisha uburaya, ahamya ko umuco w’ Abanyarwanda utapfuye kubera ko Minisitiri yafotowe abyinana n’ abakobwa.
Yagize ati: ”Niba narabaye umuyobozi mubi mumbabarire”. Yavuze ko ibibazo byo mu gihugu bidaterwa n’ umurengwe kandi ko abaminisitiri bo mu Rwanda atari bo bahembwa amafaranga menshi kuburyo yabatera umurengwe.

Yavuze ko azakomeza gukorera igihugu uko bishoboka kose kandi ko atazigera agenda avuga nabi ubuyobozi kandi nawe yari umuyobozi kuko nk’ uko yabitangaje, akora ibyo yemera kandi ahamya ko ibyiza byinshi biri imbere.

Ku bijyanye n’ amafoto kandi yavuze ko abavuga ko yasambanaga nabo ntaho bihuriye kuko nta n’ uwabimuhamya kuko ntawe usambana yambaye imyenda.

Abanyamakuru nabo bamubajije ibibazo byinshi bitandukanye dore ko bari na benshi cyane ugereranyije n’ abanyamakuru batuwe bitabira amanama.

Yavuze ko ikibazo Abanyarwanda bafite ari uko baterekana uko bari, bigatuma basuzugurana ndetse bakanapingana ibyo kandi ngo nibyo bidindiza iterambere, kuko aho gukora abantu bahitamo kwigira mu matiku bigatuma abantu babaho ubuzima buruhije cyane. Yagize ati: «N’ ubwo hari byinshi abantu bahindutseho, haracyari ikibazo gikomeye cy’ ishyari».

Yasoje ashimira abanyamakuru ndetse ahamya ko ukuri kose kuzakomeza kujya ahagaragara.

Ikindi twababwira kandi ni uko kugeza ubu aho ayo mafoto yavuye hataramenyekana, gusa kuri ubu ba nyiri ruriya rubuga rwabitangaje ni bo bakomeje gucyekwa, ndetse hari n’ abavuga ko ba nyir'urwo rubuga baba bafitanye isano n’ umwe mu bakobwa bifotoranyije na Minisitiri Habineza.

Joseph Habineza yabaye Minisitiri w’ Urubyiruko Siporo n’ Umuco kuva tariki ya 28 Nzeli 2004, nyuma Minisiteri y’ urubyiruko yaje kuba Minisiteri ukwayo bityo akomeza kuyobora Minisiteri ya siporo n’ umuco kugeza kuwa 15 Gashyantare ubwo yashyikirizaga ibaruwa Perezida wa Repubulika asaba kwegura kuri iyo mirimo, hanyuma perezida Kagame nawe yemera ukwegura kwe.

image
image

image
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bari benshi bidasanzwe

image
Hano Ikiganiro cyari kirangiye Joe atashye

Foto:Muhirwa
Olivier MUHIRWA/Igihe.com

Inkuru bifitanye isano:

*Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda
posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15|
by Unknown Posted 2011-04-16 06:26:57

ayaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa abavuga nuko babuze aho baguhera .




 
by kibwa Posted 2011-03-11 07:41:10

Joe muri Africa abantu bivanga mu buzima bwa buri wese ariko nawe uzibaze mu mutima ukore igikwiye.Kdi niba ibyo bakuvugaho ari ukuri,ujye wibukako iwacu muri africa umuyobozi ukomeye mu gihugu aba ari incarnation de la population.Kuburyo utaba wemerewe gukora ibyo wishakiye.Ariko abivanga mu buzima bw'abandi bagamije kubasebya abo nti turi kumwe.




 
by Unknown Posted 2011-03-08 08:10:38

IKIGORYI. ABA MISS NIBO BABIHOMBEYEMO NAHO SPORT YOYARIYARAYIZAMBIJE




 
by baylon37 Posted 2011-03-06 02:57:53

Tujye twumva kandi tuvuge ibintu uko biri. Ministre Joe ntabwo yeguye kubera impamvu ze bwite (raisons personnelles) ni ukubera impamvu zitamuturutseho (raisons indépendantes de sa volonté). Impamvu nuko bibaye ku mpamvuze bwite yaba yarifatishije ariya mafoto ngo ayashyire hanze maze nagawa bazamwirukane! Ikindi nuko amafoto atari yo yamwirukanye yuko ntawirukanwa n'amafoto gusa, hari izindi mpamvu zitamuturutseho!

Bye bye Joe!




 
by Unknown Posted 2011-03-02 04:17:58

ubundi ibkorerwa ahiherereye bizajya ahabona.birababaje kuba ufite umugore nabana ikindi igihugu kikwizera warangiza ukigaragaza kuriya kweri .hababaje umugore wabonye...........ko,,,,,,,,,,,,,,mugabo............mubandi niyihangane kuko nibyo byogeye




 
by Unknown Posted 2011-02-24 03:28:42

hein ngo umukobw awa joe baramushakisha,ngo bamusohokane maze bamwumvishe ibyo se yakoreye abandi ukuntu biryoha, ariko umugore we niwe bazaheraho, bakamu traita kugeza atanze ku myaka , kandi joe akazabimenyeshwa nyuma yigihe gito.... smiley smiley smiley smiley




 
by so Posted 2011-02-23 13:56:53

utejeje arahaha :-°




 
by unknown Posted 2011-02-22 17:37:26

MWESE MWESE MWESEEEE AHO MUVA MUKAGERA(NDAVUGA CYANE ABO BANDIKA NABI), ICYO MURUSHA MR JOE, NI ICYO UMUNYARWANDA YISE " KWIYOBERANYA NO KWIYOROBEKA". MWESE MUKORA BIBI NIYO MPAMVU MUMUGIRIRA ISHYARI MUKABONA KO AMAFOTO YIFOTOJE( KANDI NAMWE MWIFOTOZA BURI MUNSI) ARI IBINTU BITABAHO, BYIBURA WE AFITE RUNINI YAMARIYE IGIHUGU , MWE ICYO MUMARIYE IGIHUGU N'UKUROHA MUNDA ZANYU. SO STOP HATING, ICYO UMUGAYE NTUZAGIKORE ,UKORE BYIZA, ARINAKO UHA ABANDI AMAHORO..




 
by Unknown Posted 2011-02-22 09:52:37

ndimo ndakusanya amafranga yo kuzahonga umukobwa wa Joe kandi ngo ni uwase ngo apfa kubona umuhungu maze amaso akayatereka , so bisobanuye ko nawe agomba gukora umwuga nkuwa se kandi narangiza kumucapa , ale !! ngahita negura kubushake bwange...maze nae yazabyara bikaba uruherekane gutyo , umuco maze ukaramba...icyo gihe abanyamukru bazajya bandika ngo cyerea habaye minister wafatanywe abakobwa maze ahitamo kwegura none umukobwa we nawe bamukoreye ibyo se yakoreye abandi... smiley smiley smiley maze inkuru ib ekimommo itohozwa ritangire kugeza igihe .com /archives zibyerekanye!!!!abanyozi b'amakuru bitacyibaho




 
by Unknown Posted 2011-02-22 09:44:19

ndimo ndakusanya amafranga yo kuzahonga umukobwa wa Joe kandi ngo ni uwase ngo apfa kubona umuhungu maze amaso akayatereka , so bisobanuye ko nawe agomba gukora umwuga nkuwa se kandi narangiza kumucapa , ale !! ngahita negura kubushake bwange...maze nae yazabyara bikaba uruherekane gutyo , umuco maze ukaramba...icyo gihe abanyamukru bazajya bandika ngo cyerea habaye minister wafatanywe abakobwa maze ahitamo kwegura none umukobwa we nawe bamukoreye ibyo se yakoreye abandi... smiley smiley smiley maze inkuru ib ekimommo itohozwa ritangire kugeza igihe .com /archives zibyerekanye!!!!abanyozi b'amakuru bitacyibaho




 
by didier2 Posted 2011-02-22 07:10:55

Aho uyu wavuze "JOE, WE LOVE YOU SO MUCH". ntiyaba ari muri bariya bakobwa? kuko ngo "aho yonnye ihoramo" urumva ko batahita bamucikaho.

Ariko ni ukwihangana ngo ntawubura ishyano ashyukwa!!!




 
by shyaka Posted 2011-02-22 06:43:03

Ariko jyewe muransetsa,ese iyo njiji ijya kwandika iwabo babyinana n'abagabo,twe tuzi ko umugabo abyinana n'umugore,hari ubwo yabonye bari mu gitanda se?n'ubwo bakibamo da bariya bakobwa hari mineur ubarimo se?simbona bose baragumiwe?nibura babonye ubavugisha bariho barisekera,bigaragazako bibereye mu buzima busanzwe,mujye muva mu matiku turebe ibiteza imbere igihugu cyacu ,wowe wanditse ibi,niba bariya bakobwa barakwimye genda wimanike n'ayo matiku yawe bakujijije.




 
by NIYONKURU.ABBOU Posted 2011-02-22 00:03:24

LE PROTEPHETE IZAKOMEZE IPEREREZE N'ABIHAYIMANA BAMWE BAKOMEJE GUSENYA INGO Z'ABAKRISTU BASHYINGIRA. BIRABABAJE KUBONA KUBONA INGO ZISENYWA N'ABITWA KO BATANGA ISAKRAMENTU RYO GUSHYINGIRWA. ICYOREZO CYO GUTWARA ABAGORE BABANDI KIMAZE KURENGA.




 
by jacuwizeye Posted 2011-02-21 11:15:22

Ntabwo abanyarwanda tugomba kubaho mu matiku kuko njye mbona nta cyaha kiriho kubyinana n'abakobwa ikindi kandi umuntu ajye avuga ibyo yahagararaho kuko nta muntu ushinjwa Sida atarayipimwe wenda ahari wabona uwabyanditse ari we wamupimye rwose simbizi gusa wihangane mu buzima bibaho kandi uzakomeze ukorere i Gihugu ntuzabe umunyabwoba ngo utinye abanyamakuru bandika kuriya kuko na Bill Clinton yarabikemuye kandi aribyo byari bikomeye.Thanks




 
by 2gigabite Posted 2011-02-21 02:23:21

No kwemera n'ubutwari gusa uwashyize ahagaragara ariya mafoto nadmugaye peee, ubwo se we si shyashya ko ntawutagira inenge gusa nukwo byagaragaye kumuyozi , iyo ayamwoherereza kuri email amugira inama byarikuruta kumwandagaza hageretseho no gutuka government




 
by umuhanzi Posted 2011-02-20 16:25:10

JOE, WE LOVE YOU SO MUCH.




 
by rutamayalee Posted 2011-02-20 14:46:02

'joe nakindi wagakoze usibye kwegura'birababaje!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-20 13:30:56

ntho bitaba utarabikora nagutere ibuye




 
by tina Posted 2011-02-20 11:53:37

Joe Imana iguhe amahoro, tukuri inyuma kandi turagukunda,kuko watuyoboye neza, kandi ibyo twagezeho byiza ni byinshi cyane,naho abanyeshyali bo bahozeho umenya bazanahoraho, lol, kandi guhora uri umuntu mwiza bizabatsinda barakavugirizwa induru.




 
by Unknown Posted 2011-02-20 01:11:58

joe ni agende uriyai umuco rwose. azabaze




 
by nahose Posted 2011-02-19 23:34:11

Abayobozi nabo ni abantu. ntabwo byakagombye gutera ikibazo nka kiriya rwose Joe yazize urwabagabo. none se muzambwire konshimye ari uguceza? abaminisitiri se babujijwe guceza? None se ubwo bihuriye he n'abanyereza imitungo ya leta?




 
by mutegaben Posted 2011-02-19 18:40:24

Joe yarafite umuco munshingano ze. Njye mbona yarashatse ku extendinga umuco w'urubyuruko, ariko yibeshya approach....Ntawutibeshya. Njye mbona yarakunzwe kandi yaragejeje Ministere kuri byinshi. Uzamusimbura azahura na "CHALLENGES" nyinshi. Overall, yari "UMUKOZI" nkuko aba salo babivugaga mugihe cyacu!




 
by kibwa Posted 2011-02-19 18:38:48

mu nzego zose niko bimeze.nzaboherereza amafoto y'umuyobozi w'ingabo ahitwa zam zam muri sudan nawe usigaye araza ingabo inyuma y'ibipangu by'abagore el fasher ngo yigiriye kubyina asigaye afite imandwa z'abagore agenda yitwaje ahahahah!!!!!nzaba mbarirwa amaherezo y'iki gihugu cyacu.ubwo ngo ni lieutenant colonel da!!!!!!!mwakwibariza ismael shyaka cg adim wabo ubutaha tuzabereka amafoto ya mu rubyiniro we n'uwitwa maj.egide ndayizeye umwungirije ukunda igitsina nkuwakivukanye.keretse yesu niwe wazatwikiriza naho abandi bo ntimuzabarenganye ruri hose.amafoto hamwe n'aba milob b'inkumi tuzayabereka babihakanye.wabona nabo bashobora kuvuga ko baba bari ku kazi.niba ari akazi ko mu majipo bazagire akazi keza.nzabafasha.




 
by Unknown Posted 2011-02-19 17:31:33

Oya Philippe we niba aravutse mubarozi yavutze mubacuraguzi.
Izo nzangano ,ishari n`ubujije bigirwa na ba magorwa.
Joe se mumuhora ko urubyiruko rumukunda? nonese ko nawe arukunda kandi burya umuntu yisanga kuwo ashaka, ,,,
Ariko Philippe we nkawe nagukunda ngo umpe iki? udafite uretse umutima mu bisha...
Abantu bazira ko bifitiye amahirwe mubuzima, bakunzwe, ubwose ugira ngo Joe tuzamanga kuko, wazamuye kamere zawe? non ahubwo ubu tumuri inyuma , ngirango watangira gushakisha ibindi umuvuga ho.
Joe jyenda uri umuhanga peee, umutego mutindi uzabashibukana....wigaramiye.
Naho urugambo rwo nguhaye iki iminsi 3, barabura ibyo bavuga....
cheers




 
by SUKU Posted 2011-02-19 17:13:56

OHHHH!!!! WOWE UMBANJIRIJE AHA HEJURU UNVA NEZA:
-Ntukajye utugeza ho urugambo rurerure rufite umutwe n,ikibuno ntamwanya dufite wo guta kuri ubu bujiji bwawe
-Wowe ucira imanza Joe NKANDE?
-Ese wabwiwe niki ko kiriya ari ikibuno ,cyangwa umutindi arota icyo yifuza.
-Wowe iyo ufashe ikibuno cyawe uba usambanye?
-Ubutahe uzatenge igitekerezo cy`umushinga uhesha rubanda nyamwinshi akazi.
Ubundi ureke kw`injira muri vie prive kuko ntabwo uri police.
Komera ubutahe uzage uvug amake kuko, d`abord uvuga ibyo utazi.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com