"Niko Kuri", ni film yanditswe na Havugimana Jackson uyobora ishyirahamwe ry’ abakina umukino wa Kungfu mu Rwanda (Rwanda Kungfu Wushu Federation).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Havugimana Jackson yadutangarije ko iyi film yakozwe mu rwego rwo guteza imbere umukino wa kung fu, yakomeje avuga ko iyi film izaba ikoranye ubuhanga yaba mu mashusho no mu mikinire.
"Niko kuri" ivuga ku nkuru y’ umusore Darius (Rutabayiro Erick) wakundanaga na Paula (Claire Deborah), nyuma bakaza guhemukirwa na Jack wateye inda Paula bikaza kubaviramo kwirukanwa iwabo. Gusa ku bw’ amahirwe baza gufashwa na Fidel (Havugimana Jackson) wakinaga Kungfu ndetse aza no kubigisha uwo mukino. Muri iyi film hagaragaramo imirwano hagati Darius n’ abarinda Jack bashakaga kumugirira nabi.
Abakinnyi b’iyi film ni abahanga mu mukino wa Kung Fu, Rutabayiro Erick ukina ari Darius niwe wegukanye umwanay wa mbere mu marushanwa ya Kung Fu mu Rwanda umwaka ushize.
Rutabayiro Erick witwaye neza mu marushanwa ya Kung Fu mu Rwanda-2010,
niwe mukinnyi w'ibanze muri iyi film
Havugimana Jackson uyobora ishyirahamwe rya Kungfu mu Rwanda niwe wanditse iyi film ndetse anakinamo yitwa Fidèle
Amashusho y’iyi film ubu ari gutunganywa n’impuguke mu gukora ama film zo muri Media Work Studio, biteganyijwe ko izajya ahagaragara mu mpera z’ ukwezi kwa Nyakanga.
Ishimwe Samuel