Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Noneho ku mazina ya Bull Dogg hiyongereyeho irindi, naho indirimbo yanga ku isi ni "Inzayirwa"


posted on Mar , 24 2011 at 17H 46min 03 sec viewed 12764 times



Umuhanzi Ndayishimye Beltrand, umenyerewe ku izina rya Bull Dogg, avuga ko atahinduye amazina ye y’ ubuhanzi ahubwo ngo kuri aya mazina yari asanganywe hiyongereyeho irindi zina asigaye yitwa na benshi ariryo Hip-Hop Havy Weight.

Tumubaza aho akeka ko iri zina rishya ryaba ryaravuye, Bull Dogg yavuze ko ari abantu bagiye bamuhamagara kenshi bamwita Hip-Hop nuko biza kurangira gutyo rimufashe. Yagize ati:”Nyine, tu… abantu bakomeje kujya babinyita nuko biza kurangira gutyo“.

Iri zina rya Hip-Hop Havy weight rije ryiyongera ku mazina menshi abakunzi be bari basanzwe bamwita nka Notorious(bishatse gusobanura ngo ‘icyamamare’ cyangwa se umuntu uzwi cyane), Jisho ry’uruvu n’ andi menshi akunda kwiyita iteka iyo aririmba.

Bull Dogg yakomeje asaba abantu bazajya bumva bamuhamagara iri zina rya ‘Hip-Hop Havy Weight’ kutazagira ngo yahinduye amazina kuko ryaje ryiyongera ku yandi asanganywe.

Yagize ati: “Oya ntabwo nahinduye amazina ahubwo hari andi mazina menshi agenda yiyongereye ku mazina yanjye ya Bull Dogg”.

Muri iki kiganiro, yagiranye na Igihe.com, Bull Dogg kandi yadutangarije ko mu ndirimbo zose zibaho ku isi yanga izitwa Inkongomani cyangwa Inzayirwa.
Impamvu ngo yanga izi nzayirwa ngo ni ukubera ko zitinda cyane ku buryo we iyo azumva yumva zimurambiye. Yagize ati:”Impamvu nzanga zimara igihe kirekekire.”

Bull Dogg yakomeje adutangariza ko atajya afata umwanya ngo yumve izi ndirimbo z’inzayirwa cyokora ngo hari igihe agira gutya akazumva ku ma radiyo ari kumwe na bagenzi be, ibi bigatuma azumva atabigambiriye.

Ubwo twamubazaga niba hari n’indirimbo n’imwe mu ndirimbo z’inzayirwa avuga ko yanga, ashobora kuba azi, Bull Dogg yadutangarije ko azi Ndombolo.

Hejuru ku ifoto:Ndayishimye Beltrand, Bull Dogg, Hip-Hop Havy weight, Jisho ry'uruvu...


Richard IRAKOZE

rirak1@yahoo.fr
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umuhanzi lolilo muri album ye nshya azakorana n’abahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba
 
Abahanzi nyarwanda biteguye gususurutsa abatuye u bubiligi muri ‘rich swagga party’
 
Abahanzi nyarwanda mu gitaramo ‘rwanda night’ mu gihugu cya kenya
 
Alpha rwirangira yatangiye kwitwara neza mu marushanwa ya tusker all stars
 
Umunyarwanda jabba star amaze kuzenguruka imigabane yose y’isi kubera ubuhanzi gakondo
 
Ntacyo uramenya, niba utaramenya ko umuntu ari nk’undi -focus ruremire
 
Nibura abana batanu nibo umuraperi lil kevin yiyemeje gukura mu muhanda
 
Itsinda tuff gangz ryose ryishyize inyuma y’umuhanzi jay polly ngo azatsindire pggss
 
Craja wo muri just family agiye kwerekeza mu marushanwa mu gihugu cya namibia
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by rukara001 Posted 2011-03-24 18:40:33

Kumazina bakwita cyangwa wiyita wongereho na ka MANYINYA ndabona kagukwiye.
Hanyuma kandi ubishoboye uzanjye mu ishuli ndetse urusheho gusoma kugira ngo usobanukirwe n'ubuhanzi ndetse no gusubizanya ubupfura naho ubundi uratokoza abakunda abahanzi ndetse n'ubuvanganzo.




 
by kivugiza Posted 2011-03-24 14:32:49

Ariko namwe muramurenganya umuntu utazi nimpamvu yitwa uko yitwa ngo: Nyine tu abantu bakomeje kujya babinyita biza kurangira gutyo?
- Ubwo murumva iyo ari impamvu? cyangwa nikinyarwanda cyanjye gike?




 
by Unknown Posted 2011-03-24 14:25:14

Uyu muntu arantangaje pe...harya ngo ni umuhanzi...biragaragara ko nta
muhanzi urimo anyihanganire...ubwabyo kuvuga ko yanga inzayirwa ubwabyo byerekana ko udakurikira ukwiye kwicecekera kuko ntabwo uzi abazi umuziki ku rugerro rwabo...ahubwo ubwo ndumva ushaka kuvuga ko abapirata bacu aribo bawuzi...burya iyo utazi gushima no kunenga ni ikimenyetso cy'ubuswa...
ese waba ufite uwuhe muziki ko numvise ari ubwa mbere nkumvise...




 
by mamaquevine Posted 2011-03-24 13:14:36

komereza ahooooo!!!!!!!!! ariko nge naguhitiramo natorious 2G.




 
by bebe Posted 2011-03-24 13:14:15

biragaragara uwo uri we, wowe wajya BERCY cg AU ZENITH ugacuranga, sasa ngo wowe uri umuhanzi , umuhanzi wahe se, uri umwana cyane nta mateka ya muzika uzi.

nta bahanzi dufite




 
by dbigenimana Posted 2011-03-24 10:42:51

Notoriouskomereza kndi ntugasaze............




 
by dbigenimana Posted 2011-03-24 10:37:28

Notoriouskomereza kndi ntugasaze............




 
by umusaza Posted 2011-03-24 10:37:13

doggy we luv U!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-24 10:07:10

umuhanzi wa nyawe nta bwoko bwi ndirimbo yanga !! ashobora ku kurikra agakuramo ubundi bumenyi musicale, icyo nicyo kereka ko uwo ariwa ma playback na muhanzi umurimo!azi ndomboro gusa BIRATANGAJE




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com