Noneho ku mazina ya Bull Dogg hiyongereyeho irindi, naho indirimbo yanga ku isi ni "Inzayirwa"
posted on Mar , 24 2011 at 17H 46min 03 sec viewed 12764 times
Umuhanzi Ndayishimye Beltrand, umenyerewe ku izina rya Bull Dogg, avuga ko atahinduye amazina ye y’ ubuhanzi ahubwo ngo kuri aya mazina yari asanganywe hiyongereyeho irindi zina asigaye yitwa na benshi ariryo Hip-Hop Havy Weight.
Tumubaza aho akeka ko iri zina rishya ryaba ryaravuye, Bull Dogg yavuze ko ari abantu bagiye bamuhamagara kenshi bamwita Hip-Hop nuko biza kurangira gutyo rimufashe. Yagize ati:”Nyine, tu… abantu bakomeje kujya babinyita nuko biza kurangira gutyo“.
Iri zina rya Hip-Hop Havy weight rije ryiyongera ku mazina menshi abakunzi be bari basanzwe bamwita nka Notorious(bishatse gusobanura ngo ‘icyamamare’ cyangwa se umuntu uzwi cyane), Jisho ry’uruvu n’ andi menshi akunda kwiyita iteka iyo aririmba.
Yagize ati: “Oya ntabwo nahinduye amazina ahubwo hari andi mazina menshi agenda yiyongereye ku mazina yanjye ya Bull Dogg”.
Muri iki kiganiro, yagiranye na Igihe.com, Bull Dogg kandi yadutangarije ko mu ndirimbo zose zibaho ku isi yanga izitwa Inkongomani cyangwa Inzayirwa.
Impamvu ngo yanga izi nzayirwa ngo ni ukubera ko zitinda cyane ku buryo we iyo azumva yumva zimurambiye. Yagize ati:”Impamvu nzanga zimara igihe kirekekire.”
Bull Dogg yakomeje adutangariza ko atajya afata umwanya ngo yumve izi ndirimbo z’inzayirwa cyokora ngo hari igihe agira gutya akazumva ku ma radiyo ari kumwe na bagenzi be, ibi bigatuma azumva atabigambiriye.
Ubwo twamubazaga niba hari n’indirimbo n’imwe mu ndirimbo z’inzayirwa avuga ko yanga, ashobora kuba azi, Bull Dogg yadutangarije ko azi Ndombolo.
Hejuru ku ifoto:Ndayishimye Beltrand, Bull Dogg, Hip-Hop Havy weight, Jisho ry'uruvu...
Richard IRAKOZE rirak1@yahoo.fr
Kumazina bakwita cyangwa wiyita wongereho na ka MANYINYA ndabona kagukwiye.
Hanyuma kandi ubishoboye uzanjye mu ishuli ndetse urusheho gusoma kugira ngo usobanukirwe n'ubuhanzi ndetse no gusubizanya ubupfura naho ubundi uratokoza abakunda abahanzi ndetse n'ubuvanganzo.
by kivugiza
Posted 2011-03-24 14:32:49
Ariko namwe muramurenganya umuntu utazi nimpamvu yitwa uko yitwa ngo: Nyine tu abantu bakomeje kujya babinyita biza kurangira gutyo?
- Ubwo murumva iyo ari impamvu? cyangwa nikinyarwanda cyanjye gike?
by Unknown
Posted 2011-03-24 14:25:14
Uyu muntu arantangaje pe...harya ngo ni umuhanzi...biragaragara ko nta
muhanzi urimo anyihanganire...ubwabyo kuvuga ko yanga inzayirwa ubwabyo byerekana ko udakurikira ukwiye kwicecekera kuko ntabwo uzi abazi umuziki ku rugerro rwabo...ahubwo ubwo ndumva ushaka kuvuga ko abapirata bacu aribo bawuzi...burya iyo utazi gushima no kunenga ni ikimenyetso cy'ubuswa...
ese waba ufite uwuhe muziki ko numvise ari ubwa mbere nkumvise...
biragaragara uwo uri we, wowe wajya BERCY cg AU ZENITH ugacuranga, sasa ngo wowe uri umuhanzi , umuhanzi wahe se, uri umwana cyane nta mateka ya muzika uzi.
nta bahanzi dufite
by dbigenimana
Posted 2011-03-24 10:42:51
Notoriouskomereza kndi ntugasaze............
by dbigenimana
Posted 2011-03-24 10:37:28
Notoriouskomereza kndi ntugasaze............
by umusaza
Posted 2011-03-24 10:37:13
doggy we luv U!!!!!
by Unknown
Posted 2011-03-24 10:07:10
umuhanzi wa nyawe nta bwoko bwi ndirimbo yanga !! ashobora ku kurikra agakuramo ubundi bumenyi musicale, icyo nicyo kereka ko uwo ariwa ma playback na muhanzi umurimo!azi ndomboro gusa BIRATANGAJE