Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Noneho ku mazina ya Bull Dogg hiyongereyeho irindi, naho indirimbo yanga ku isi ni "Inzayirwa"


posted on Mar , 24 2011 at 17H 46min 03 sec viewed 12840 times



Umuhanzi Ndayishimye Beltrand, umenyerewe ku izina rya Bull Dogg, avuga ko atahinduye amazina ye y’ ubuhanzi ahubwo ngo kuri aya mazina yari asanganywe hiyongereyeho irindi zina asigaye yitwa na benshi ariryo Hip-Hop Havy Weight.

Tumubaza aho akeka ko iri zina rishya ryaba ryaravuye, Bull Dogg yavuze ko ari abantu bagiye bamuhamagara kenshi bamwita Hip-Hop nuko biza kurangira gutyo rimufashe. Yagize ati:”Nyine, tu… abantu bakomeje kujya babinyita nuko biza kurangira gutyo“.

Iri zina rya Hip-Hop Havy weight rije ryiyongera ku mazina menshi abakunzi be bari basanzwe bamwita nka Notorious(bishatse gusobanura ngo ‘icyamamare’ cyangwa se umuntu uzwi cyane), Jisho ry’uruvu n’ andi menshi akunda kwiyita iteka iyo aririmba.

Bull Dogg yakomeje asaba abantu bazajya bumva bamuhamagara iri zina rya ‘Hip-Hop Havy Weight’ kutazagira ngo yahinduye amazina kuko ryaje ryiyongera ku yandi asanganywe.

Yagize ati: “Oya ntabwo nahinduye amazina ahubwo hari andi mazina menshi agenda yiyongereye ku mazina yanjye ya Bull Dogg”.

Muri iki kiganiro, yagiranye na Igihe.com, Bull Dogg kandi yadutangarije ko mu ndirimbo zose zibaho ku isi yanga izitwa Inkongomani cyangwa Inzayirwa.
Impamvu ngo yanga izi nzayirwa ngo ni ukubera ko zitinda cyane ku buryo we iyo azumva yumva zimurambiye. Yagize ati:”Impamvu nzanga zimara igihe kirekekire.”

Bull Dogg yakomeje adutangariza ko atajya afata umwanya ngo yumve izi ndirimbo z’inzayirwa cyokora ngo hari igihe agira gutya akazumva ku ma radiyo ari kumwe na bagenzi be, ibi bigatuma azumva atabigambiriye.

Ubwo twamubazaga niba hari n’indirimbo n’imwe mu ndirimbo z’inzayirwa avuga ko yanga, ashobora kuba azi, Bull Dogg yadutangarije ko azi Ndombolo.

Hejuru ku ifoto:Ndayishimye Beltrand, Bull Dogg, Hip-Hop Havy weight, Jisho ry'uruvu...


Richard IRAKOZE

rirak1@yahoo.fr
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umuhanzi lolilo muri album ye nshya azakorana n’abahanzi bo muri afurika y’iburasirazuba
 
Abahanzi nyarwanda biteguye gususurutsa abatuye u bubiligi muri ‘rich swagga party’
 
Abahanzi nyarwanda mu gitaramo ‘rwanda night’ mu gihugu cya kenya
 
Alpha rwirangira yatangiye kwitwara neza mu marushanwa ya tusker all stars
 
Umunyarwanda jabba star amaze kuzenguruka imigabane yose y’isi kubera ubuhanzi gakondo
 
Ntacyo uramenya, niba utaramenya ko umuntu ari nk’undi -focus ruremire
 
Nibura abana batanu nibo umuraperi lil kevin yiyemeje gukura mu muhanda
 
Itsinda tuff gangz ryose ryishyize inyuma y’umuhanzi jay polly ngo azatsindire pggss
 
Craja wo muri just family agiye kwerekeza mu marushanwa mu gihugu cya namibia
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 2011-06-01 02:47:01

abatakwemera ni ibihone kandi ni abarezi
ntibateze kukwaka tallent yawe




 
by mcbiglas93 Posted 2011-05-12 07:57:47

nanze izo comments z'inshinwa,banga imoka ryawe ntibakunda ko uhuma,kip it up gangsta




 
by uwapasi01 Posted 2011-04-17 11:22:48

umva abakomeje gusebya bull dogg kuri jye ni ibishwi
niyo bamwita rubyogo ntibateze kumwaka ubuhanga bwe
.....dogg we keep up your tallent''tukuri inyuma''




 
by iyacleto01 Posted 2011-04-06 02:40:51

BULL DOGG TURAGUKUNDA CYANE, KANDI NUTAKWEMERA ARIBESHYA KANDI AZATINDA AKWEMERE. KANDI UWANZARORERE!!!!!!!11




 
by ikibahima Posted 2011-04-06 02:31:25

bull dogg rata kuba udakunda inkongomani si ikosa ryawe,kuko si itegeko ko ukunda ibyo abandi bakunda, ahubwo NUTAKWEMERA ARIBESHYA KANDI AZATINDA AKWEMERE. KANDI UWANZARORERE!!!!!!!




 
by mulisap Posted 2011-03-30 07:58:00

ariko nkicyo baba bagitoraguye he???? ntaho ushobora kugera udafite uburere barakubeshye!!!! dukeneye msg muri musica ntabwo dukeneye abiyita amazina y'ubujiji.
Inzayirwa se shahu uzanga!! uri uwuhe uzwi mùuwuhe musica??? itabi rizajya ribafata ubwonko muze ku rubuga gutesha umutwe!!!
Inzayirwa nizo zikwanga wa fuku we!!!




 
by joysim77 Posted 2011-03-28 10:10:50

uri heavy kabisa man




 
by moneldoradho Posted 2011-03-28 07:45:23

Uri uwuhe se sha kugira ngo wange inzayirwa?Uzabanze ugere ku rwego nk'urwo bagezeho maze ubone kuvuga ko uzanga.Ese ubwo uwakugeza Zenith waririmba cg wagwa muri koma kubera kubura icyo ukora?Ujye kwiga uko basubiza Media kdi ujye usubizanya ikinyabupfura kuko bizagufasha mu buhanzi bwawe.So,sindi kugusenya ahubwo ndi kukubaka,il fo savoir cment repondre aux questions posées kdi ntibibaho ko umuhanzi avuga ko yanga ibihangano runaka,ni wowe mbyumvanye.Ni uko se uri icyamamare kurusha abandi?Cg ni uko uzi ubwenge kubarusha?Simvuze ko byose babikunda ariko ntawutangaza ngo nanga ibi bihangano!!!Gabanya ubujiji!!Ese ubundi ufite iyihe niveau d'etude?Ngo hip hop!!nayo ntayo uzi!!




 
by Unknown Posted 2011-03-28 07:00:15

nonese natwe twese tumwite amazina? njye namwita sagihobe umusamanzuki! wa kana we ntabwo bavuga ko banga umuziki w'abandi cyane cyane iyo ari abantu berekanye icyo bashoboye (Les Zaïrois). uzikosore kandi wige ikinyabupfura no kuvuga neza




 
by nanaking02 Posted 2011-03-28 04:28:54

Jye ndibwirako inzayirwa ashatse kuvuga ndende ari Rumba.reka nkugire inama mugenzi umenyeko umenye ko uwomuziki wanga abandi bawukunda nokumenya uko ubyinwa byanyabyo babyiga nkuko ubona biga salsa na tango...sasa uracyari umwana cyane kandi ntuzi ibyuvuga.




 
by bahipro10 Posted 2011-03-27 02:52:26

dog ni super star niyo yakwitwa kadage ntaribi yarafatishije




 
by jack_ Posted 2011-03-26 14:43:45

comments zatanzwe na brad123 na jul n'ukuri . i'm not dissing any body ariko hano muri iki gihugu umuntu wese ushoboye kwiyishurira indirimbo muri studio ubundi aba abanyamakuru bahita bamwita umu star apha gusa kuba y'ihaye irindi zina ngo ryubuhanzi ntibareba ko nibura ibihangano bye harimo talent ahandi ntibisaba ubushozi bwo kujya muri studio gusa ariko bisaba talent kugira ubihangano byawe byumvikane ku ma radio hano siko bimeze ibi mbona biterwa na media nabiyita aba producer kuko nibo bagakwiye kumenya ibyo bari bwumvishe public kuko il suffit kumva hip hop yo muri east africa(kenya tanzania) uhita wumva ko iyaba ba type nta quality ifite cyangwa se nahitamo kumva hip hop zabanyamerica aho kumva izabanyarwanda babigana
niba abahanzi nyarwanda bashaka gutera imbere bakarenga imbibi bagakwiye kumenya koko niba bafite iyo mpano yo kuririmba kuko ushoba kutaririmba ukaba song writer ukareka abandi bakabikora .




 
by mugabo Posted 2011-03-26 13:08:26

sha nawe siwowe ariko nitabi ryakwishe nokuba umwana cyane muri music,ubure kuvuga izo mwita inyarwanda zabananiye,wamugani wa dj adams,uravuga ubusa,
smiley




 
by YVES_BZ Posted 2011-03-26 05:26:57

C'est juste un pseudo artiste qui ne sait pas etre pro...Muramurenganya ni amateur utazi ibyo arimo,agabanye itabi gusa




 
by jul Posted 2011-03-25 17:33:01

brad 123 ngushimiye ibyo wanditse nibyo kabisa. njye mbona igihe.com igomba kujya ishishoza ikareba umuntu ukwiriye kwitwa umuhanzi kandi muma interview yabo bakajya bababaza ibibazo bihamye par ex. kumuhanzi bakamubaza niba hali solfege azi cyangwa se izihe instrument de musique yashobora guchuranga, etc naho turiya tubazo twa ukundiki? wanga icyi? ufite copine cyagwa se copin? icyakubabaje nutundi nkutwo ntabibazo birimo kabisa ibyo babibaza nundi wese mubarabara. birabababje kunva umuhanzi avuga ngo yanga inkongomani abibwira ikinyamakuru nka igihe.com gikundwa cyane. ubwo se noneho yavuga anganiki kumiziki nka hard rock,musique folklorique zo mubindi bihugu?




 
by brad123 Posted 2011-03-25 12:23:13

ntabwo ndi umu fan winzayirwa nanjye ariko nibura abacongomani bafite orginalite injyana yabo ni creation yabo icyo nicyo gituma bamenyekana ahantu henshi kwisi
murwanda ikibazo gihari nuko abitwa ko ari abahanzi bashaka kwigana cyane abanyamerika aha ndavuga abavuga ko baririmba hiphop . nibura iyaba babikorana ubuhanga bagashira mundirimbo zabo ama lyrics ajyana na melody
kandi wumva harimwo ubwenge ninyigisho
mwitangazamakuru naho iyaba hari abantu bababwiza ukuri atari kubabeshya ngo ni abastar ibyiza bakashima ibibi bakabinenga niho muzika nyarwanda uzatera imbere




 
by Unknown Posted 2011-03-25 11:29:57

we bull niba utazikunda bibababaje gute?ariko wahezeyo na obra ngo urajijisha ngo ni krest!1hip hop riragukwiriye ariko si wowe uyirusha abandi kuko wowe kapilo p.fla ya gahwanya tugashyingura ku ma slings kandi never say never!but never give up




 
by rwandarwiza Posted 2011-03-25 08:27:00

Bulldogg nagirango nkugire inama nabgo umuhanzi anegura ibikorwa byundi cyangwa abandi bahanzi c'est pas professionel. Uvuga ngo indirimbo yinzayirwa uzi ni ndombolo? ndombolo nabgo ari indirimbo ahubgo ni genre ya dance. 1st, abazairwa bakora concert live nabgo bakora playback nuwuhe muririmbyi wumunyarwanda ukora concert live (barabaze...) music nyarwanda ni music yo muri studio gusa. Nimutangira gukora ama concert live abariho muzatangira kwigereranya nabandi bahanzi bo muri africa navuze congo music... lo




 
by kiolopa Posted 2011-03-25 06:23:39

je suis desole cyane, nta muhanzi uvuga ko adakunda umuziki wabandi, ahubwo avuga ko yumva umuziki runaka kurusha uwundi. quelle intelligence, uyu Bull Dogg (Imbwa yitwa Bull) est ce que yigeze abona tableau noir? yararezwe se? musique congolaise cyangwa zairoise azi aho igeze? nuwuhe mucuranzi w'umunyarwanda dufite nibura uri ku rwego rwa werra son, simvuze koffi olomide, papa wemba... Please Imbwa yitwa Bull, before say a word, just ajust your tongue, because to say whatever you want, it is not professional. Be careful




 
by uhujec Posted 2011-03-25 03:21:16

oh kadogo muri muzika kweli inzayirwa!!!!!!!!!!!!! ujye ubaza amateka uziko ariwo muziki wabashije kugera kure wabanyafurika!!! ujye wiga gusubiza media kuko bizagufasha muri caree yawe naho ibisubizo nkibya byangiza HIP HOP nyarwanda itarafata umurongo




 
by nildebrand Posted 2011-03-25 02:57:52

don,t say no sens, everybody must love or like what he wants by the way Bull Dog we love you so much. big up




 
by Unknown Posted 2011-03-25 02:12:00

Beltrand barakubeshya rata Notrious ntabwo bivuga umuntu wicyamamare eee! nako bivuga umuntu wicyamamare mu bintu bibi kandi bifite ikinyarwanda cyabyo mu bazi ikinyarwanda nka " Ruvumwa" ese nawe uri uko?
Naho ibyo bizina byose bakwita njye nkeka ko aruko baba bagusuzuguye kuko umuntu wese akaunda izina rimkujije kuko ibyo mu gifaransa babyita "surnomer" mu cyongereza ni "Nickname"
Naho kwanga indirimbo byo "Kwasma kubi nukurira wamwana we".




 
by Unknown Posted 2011-03-25 01:07:03

Ariko se uyu musore ko mwamwihaye mwese, murapfa iki? niba se zitamushimisha ni icyaha? bakureke rata wowe ukore ibyawe, kdi keep on goin', u will reach where u wish to reach.




 
by Shamy Posted 2011-03-24 23:42:18

Uri 4 gusa ngo wanga inzayirwa uri uwuhe se shahu!!




 
by Unknown Posted 2011-03-24 20:24:22

dear Bull dog,

Inzayirwa zose si ko ari ndende
indirimbo ndende zose si ko ari mbi
indirimbo ntigirwa nziza n'uko atari inzayirwa
indirimbo ngufi zose si ko ari nziza

Uracyari muto ariko ahari ufite igihe cyo kwiyungura ubwenge ni cyo nkwifuriza. Ubundi rero uzanagerageze kwiga solfege n'ibyuma binyuranye byo gucuranga utwereke ubuhanga bwawe aho gutondagura gusa urucucike rw'amagambo atagira ireme nu rusaku rwinshi runaniza ubwonko. Hip hop si mbi, gusa ni uko isigaye yarabaye ubuhungiro bw'abigana abandi ngo bararirimba.

Singambiriye kuguca intege, kandi ndabwira benshi bashobora kuba batekerezaga nkawe.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com