Noneho ku mazina ya Bull Dogg hiyongereyeho irindi, naho indirimbo yanga ku isi ni "Inzayirwa"
posted on Mar , 24 2011 at 17H 46min 03 sec viewed 12840 times
Umuhanzi Ndayishimye Beltrand, umenyerewe ku izina rya Bull Dogg, avuga ko atahinduye amazina ye y’ ubuhanzi ahubwo ngo kuri aya mazina yari asanganywe hiyongereyeho irindi zina asigaye yitwa na benshi ariryo Hip-Hop Havy Weight.
Tumubaza aho akeka ko iri zina rishya ryaba ryaravuye, Bull Dogg yavuze ko ari abantu bagiye bamuhamagara kenshi bamwita Hip-Hop nuko biza kurangira gutyo rimufashe. Yagize ati:”Nyine, tu… abantu bakomeje kujya babinyita nuko biza kurangira gutyo“.
Iri zina rya Hip-Hop Havy weight rije ryiyongera ku mazina menshi abakunzi be bari basanzwe bamwita nka Notorious(bishatse gusobanura ngo ‘icyamamare’ cyangwa se umuntu uzwi cyane), Jisho ry’uruvu n’ andi menshi akunda kwiyita iteka iyo aririmba.
Yagize ati: “Oya ntabwo nahinduye amazina ahubwo hari andi mazina menshi agenda yiyongereye ku mazina yanjye ya Bull Dogg”.
Muri iki kiganiro, yagiranye na Igihe.com, Bull Dogg kandi yadutangarije ko mu ndirimbo zose zibaho ku isi yanga izitwa Inkongomani cyangwa Inzayirwa.
Impamvu ngo yanga izi nzayirwa ngo ni ukubera ko zitinda cyane ku buryo we iyo azumva yumva zimurambiye. Yagize ati:”Impamvu nzanga zimara igihe kirekekire.”
Bull Dogg yakomeje adutangariza ko atajya afata umwanya ngo yumve izi ndirimbo z’inzayirwa cyokora ngo hari igihe agira gutya akazumva ku ma radiyo ari kumwe na bagenzi be, ibi bigatuma azumva atabigambiriye.
Ubwo twamubazaga niba hari n’indirimbo n’imwe mu ndirimbo z’inzayirwa avuga ko yanga, ashobora kuba azi, Bull Dogg yadutangarije ko azi Ndombolo.
Hejuru ku ifoto:Ndayishimye Beltrand, Bull Dogg, Hip-Hop Havy weight, Jisho ry'uruvu...
Richard IRAKOZE rirak1@yahoo.fr
abatakwemera ni ibihone kandi ni abarezi
ntibateze kukwaka tallent yawe
by mcbiglas93
Posted 2011-05-12 07:57:47
nanze izo comments z'inshinwa,banga imoka ryawe ntibakunda ko uhuma,kip it up gangsta
by uwapasi01
Posted 2011-04-17 11:22:48
umva abakomeje gusebya bull dogg kuri jye ni ibishwi
niyo bamwita rubyogo ntibateze kumwaka ubuhanga bwe
.....dogg we keep up your tallent''tukuri inyuma''
bull dogg rata kuba udakunda inkongomani si ikosa ryawe,kuko si itegeko ko ukunda ibyo abandi bakunda, ahubwo NUTAKWEMERA ARIBESHYA KANDI AZATINDA AKWEMERE. KANDI UWANZARORERE!!!!!!!
by mulisap
Posted 2011-03-30 07:58:00
ariko nkicyo baba bagitoraguye he???? ntaho ushobora kugera udafite uburere barakubeshye!!!! dukeneye msg muri musica ntabwo dukeneye abiyita amazina y'ubujiji.
Inzayirwa se shahu uzanga!! uri uwuhe uzwi mùuwuhe musica??? itabi rizajya ribafata ubwonko muze ku rubuga gutesha umutwe!!!
Inzayirwa nizo zikwanga wa fuku we!!!
nonese natwe twese tumwite amazina? njye namwita sagihobe umusamanzuki! wa kana we ntabwo bavuga ko banga umuziki w'abandi cyane cyane iyo ari abantu berekanye icyo bashoboye (Les Zaïrois). uzikosore kandi wige ikinyabupfura no kuvuga neza
by nanaking02
Posted 2011-03-28 04:28:54
Jye ndibwirako inzayirwa ashatse kuvuga ndende ari Rumba.reka nkugire inama mugenzi umenyeko umenye ko uwomuziki wanga abandi bawukunda nokumenya uko ubyinwa byanyabyo babyiga nkuko ubona biga salsa na tango...sasa uracyari umwana cyane kandi ntuzi ibyuvuga.
by bahipro10
Posted 2011-03-27 02:52:26
dog ni super star niyo yakwitwa kadage ntaribi yarafatishije
by jack_
Posted 2011-03-26 14:43:45
comments zatanzwe na brad123 na jul n'ukuri . i'm not dissing any body ariko hano muri iki gihugu umuntu wese ushoboye kwiyishurira indirimbo muri studio ubundi aba abanyamakuru bahita bamwita umu star apha gusa kuba y'ihaye irindi zina ngo ryubuhanzi ntibareba ko nibura ibihangano bye harimo talent ahandi ntibisaba ubushozi bwo kujya muri studio gusa ariko bisaba talent kugira ubihangano byawe byumvikane ku ma radio hano siko bimeze ibi mbona biterwa na media nabiyita aba producer kuko nibo bagakwiye kumenya ibyo bari bwumvishe public kuko il suffit kumva hip hop yo muri east africa(kenya tanzania) uhita wumva ko iyaba ba type nta quality ifite cyangwa se nahitamo kumva hip hop zabanyamerica aho kumva izabanyarwanda babigana
niba abahanzi nyarwanda bashaka gutera imbere bakarenga imbibi bagakwiye kumenya koko niba bafite iyo mpano yo kuririmba kuko ushoba kutaririmba ukaba song writer ukareka abandi bakabikora .
by mugabo
Posted 2011-03-26 13:08:26
sha nawe siwowe ariko nitabi ryakwishe nokuba umwana cyane muri music,ubure kuvuga izo mwita inyarwanda zabananiye,wamugani wa dj adams,uravuga ubusa,
by YVES_BZ
Posted 2011-03-26 05:26:57
C'est juste un pseudo artiste qui ne sait pas etre pro...Muramurenganya ni amateur utazi ibyo arimo,agabanye itabi gusa
by jul
Posted 2011-03-25 17:33:01
brad 123 ngushimiye ibyo wanditse nibyo kabisa. njye mbona igihe.com igomba kujya ishishoza ikareba umuntu ukwiriye kwitwa umuhanzi kandi muma interview yabo bakajya bababaza ibibazo bihamye par ex. kumuhanzi bakamubaza niba hali solfege azi cyangwa se izihe instrument de musique yashobora guchuranga, etc naho turiya tubazo twa ukundiki? wanga icyi? ufite copine cyagwa se copin? icyakubabaje nutundi nkutwo ntabibazo birimo kabisa ibyo babibaza nundi wese mubarabara. birabababje kunva umuhanzi avuga ngo yanga inkongomani abibwira ikinyamakuru nka igihe.com gikundwa cyane. ubwo se noneho yavuga anganiki kumiziki nka hard rock,musique folklorique zo mubindi bihugu?
by brad123
Posted 2011-03-25 12:23:13
ntabwo ndi umu fan winzayirwa nanjye ariko nibura abacongomani bafite orginalite injyana yabo ni creation yabo icyo nicyo gituma bamenyekana ahantu henshi kwisi
murwanda ikibazo gihari nuko abitwa ko ari abahanzi bashaka kwigana cyane abanyamerika aha ndavuga abavuga ko baririmba hiphop . nibura iyaba babikorana ubuhanga bagashira mundirimbo zabo ama lyrics ajyana na melody
kandi wumva harimwo ubwenge ninyigisho
mwitangazamakuru naho iyaba hari abantu bababwiza ukuri atari kubabeshya ngo ni abastar ibyiza bakashima ibibi bakabinenga niho muzika nyarwanda uzatera imbere
by Unknown
Posted 2011-03-25 11:29:57
we bull niba utazikunda bibababaje gute?ariko wahezeyo na obra ngo urajijisha ngo ni krest!1hip hop riragukwiriye ariko si wowe uyirusha abandi kuko wowe kapilo p.fla ya gahwanya tugashyingura ku ma slings kandi never say never!but never give up
by rwandarwiza
Posted 2011-03-25 08:27:00
Bulldogg nagirango nkugire inama nabgo umuhanzi anegura ibikorwa byundi cyangwa abandi bahanzi c'est pas professionel. Uvuga ngo indirimbo yinzayirwa uzi ni ndombolo? ndombolo nabgo ari indirimbo ahubgo ni genre ya dance. 1st, abazairwa bakora concert live nabgo bakora playback nuwuhe muririmbyi wumunyarwanda ukora concert live (barabaze...) music nyarwanda ni music yo muri studio gusa. Nimutangira gukora ama concert live abariho muzatangira kwigereranya nabandi bahanzi bo muri africa navuze congo music... lo
by kiolopa
Posted 2011-03-25 06:23:39
je suis desole cyane, nta muhanzi uvuga ko adakunda umuziki wabandi, ahubwo avuga ko yumva umuziki runaka kurusha uwundi. quelle intelligence, uyu Bull Dogg (Imbwa yitwa Bull) est ce que yigeze abona tableau noir? yararezwe se? musique congolaise cyangwa zairoise azi aho igeze? nuwuhe mucuranzi w'umunyarwanda dufite nibura uri ku rwego rwa werra son, simvuze koffi olomide, papa wemba... Please Imbwa yitwa Bull, before say a word, just ajust your tongue, because to say whatever you want, it is not professional. Be careful
by uhujec
Posted 2011-03-25 03:21:16
oh kadogo muri muzika kweli inzayirwa!!!!!!!!!!!!! ujye ubaza amateka uziko ariwo muziki wabashije kugera kure wabanyafurika!!! ujye wiga gusubiza media kuko bizagufasha muri caree yawe naho ibisubizo nkibya byangiza HIP HOP nyarwanda itarafata umurongo
by nildebrand
Posted 2011-03-25 02:57:52
don,t say no sens, everybody must love or like what he wants by the way Bull Dog we love you so much. big up
by Unknown
Posted 2011-03-25 02:12:00
Beltrand barakubeshya rata Notrious ntabwo bivuga umuntu wicyamamare eee! nako bivuga umuntu wicyamamare mu bintu bibi kandi bifite ikinyarwanda cyabyo mu bazi ikinyarwanda nka " Ruvumwa" ese nawe uri uko?
Naho ibyo bizina byose bakwita njye nkeka ko aruko baba bagusuzuguye kuko umuntu wese akaunda izina rimkujije kuko ibyo mu gifaransa babyita "surnomer" mu cyongereza ni "Nickname"
Naho kwanga indirimbo byo "Kwasma kubi nukurira wamwana we".
by Unknown
Posted 2011-03-25 01:07:03
Ariko se uyu musore ko mwamwihaye mwese, murapfa iki? niba se zitamushimisha ni icyaha? bakureke rata wowe ukore ibyawe, kdi keep on goin', u will reach where u wish to reach.
by Shamy
Posted 2011-03-24 23:42:18
Uri 4 gusa ngo wanga inzayirwa uri uwuhe se shahu!!
by Unknown
Posted 2011-03-24 20:24:22
dear Bull dog,
Inzayirwa zose si ko ari ndende
indirimbo ndende zose si ko ari mbi
indirimbo ntigirwa nziza n'uko atari inzayirwa
indirimbo ngufi zose si ko ari nziza
Uracyari muto ariko ahari ufite igihe cyo kwiyungura ubwenge ni cyo nkwifuriza. Ubundi rero uzanagerageze kwiga solfege n'ibyuma binyuranye byo gucuranga utwereke ubuhanga bwawe aho gutondagura gusa urucucike rw'amagambo atagira ireme nu rusaku rwinshi runaniza ubwonko. Hip hop si mbi, gusa ni uko isigaye yarabaye ubuhungiro bw'abigana abandi ngo bararirimba.
Singambiriye kuguca intege, kandi ndabwira benshi bashobora kuba batekerezaga nkawe.