Isosiyete nyarwanda ikora ibijyanye na sinema Root Production yerekanye film yayo yari itegerejwe na benshi yiswe 'Amapingu y'Urukundo'. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2011 mu nzu mberabyombi ya Ishyo Arts Centre ku Kacyiru.
Amapingu y’ Urukundo ni film ikoranye ubuhanga kandi igaragaza ko film nyarwanda zimaze gutera intambwe, iyi film igaragaza inkuru y’ urukundo ndetse n’ ubuhemu, abakinnyi b’ ibanze bayo ni Mucyo Willy Audace (wakinnye yitwa Wilson), Shadia Saidi (Jovia), Bertrand Niwemugabo (Trésor) na Agahozo Assouma (Neilla).
Amapingu y’ Urukundo imara iminota 144, yakinwe n’ anakinnyi bagera kuri 78, amashusho yayo yafatiwe I Kigali, Rubavu ndetse n’ I Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi mu gihe kingana n’ amezi umunani; ni film igaragaramo ubuhanga bw’ abakinnyi, amashusho akeye ndetse na tekinike zo gufata amashusho zo mu rwego rushimishije.
Ubwo iyi film yerekanwaga, abari babyitabiriye bataramiwe n’ itsinda 'A Crew' ririmba injyana ya Hip Hop ari naryo ryahimbye indirimbo (soundtrack) y’ iyi film. Hari kandi n’ ababyinnyi bashimishije benshi, bazwi ku izina rya Super Steppers.
Bamporiki Edouard uzwi cyane muri sinema nyarwanda nk'uwakoze film yiswe 'The Long Coat', yagejeje ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, yishimira cyane uburyo iyi film yakoranywe ubuhanga ndetse anasaba abayikoze ko bazategura ikindi gikorwa cyo kuyerekana mu buryo bwagutse.
Nyuma yo kwerekana iyi film, abakunzi bayo babashije kwerekwa abakinnyi b’ ibanze ndetse banabona n’umwanya wo kuganira nabo.
Abakinnyi ba Film Amapingu y' urukundo beretswe abakunzi b' iyi film
Abakinnyi b' ibanze Mucyo Willy Audace ( wakinnye yitwa Wilson) na Shadia Saidi (Jovia)
Bamporiki Edouard n' umufasha we bashimishijwe n' iyi Film
Ishimwe Samuel