Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaUrwenyaIbiroriSinemaHanze

Film “Amapingu y’ urukundo” yerekanywe ku mugaragaro


posted on Feb , 20 2011 at 08H 28min 26 sec viewed 12759 times



Isosiyete nyarwanda ikora ibijyanye na sinema Root Production yerekanye film yayo yari itegerejwe na benshi yiswe 'Amapingu y'Urukundo'. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2011 mu nzu mberabyombi ya Ishyo Arts Centre ku Kacyiru.

Amapingu y’ Urukundo ni film ikoranye ubuhanga kandi igaragaza ko film nyarwanda zimaze gutera intambwe, iyi film igaragaza inkuru y’ urukundo ndetse n’ ubuhemu, abakinnyi b’ ibanze bayo ni Mucyo Willy Audace (wakinnye yitwa Wilson), Shadia Saidi (Jovia), Bertrand Niwemugabo (Trésor) na Agahozo Assouma (Neilla).

Amapingu y’ Urukundo imara iminota 144, yakinwe n’ anakinnyi bagera kuri 78, amashusho yayo yafatiwe I Kigali, Rubavu ndetse n’ I Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi mu gihe kingana n’ amezi umunani; ni film igaragaramo ubuhanga bw’ abakinnyi, amashusho akeye ndetse na tekinike zo gufata amashusho zo mu rwego rushimishije.

Ubwo iyi film yerekanwaga, abari babyitabiriye bataramiwe n’ itsinda 'A Crew' ririmba injyana ya Hip Hop ari naryo ryahimbye indirimbo (soundtrack) y’ iyi film. Hari kandi n’ ababyinnyi bashimishije benshi, bazwi ku izina rya Super Steppers.

Bamporiki Edouard uzwi cyane muri sinema nyarwanda nk'uwakoze film yiswe 'The Long Coat', yagejeje ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, yishimira cyane uburyo iyi film yakoranywe ubuhanga ndetse anasaba abayikoze ko bazategura ikindi gikorwa cyo kuyerekana mu buryo bwagutse.

Nyuma yo kwerekana iyi film, abakunzi bayo babashije kwerekwa abakinnyi b’ ibanze ndetse banabona n’umwanya wo kuganira nabo.

image
Abakinnyi ba Film Amapingu y' urukundo beretswe abakunzi b' iyi film

image
Abakinnyi b' ibanze Mucyo Willy Audace ( wakinnye yitwa Wilson) na Shadia Saidi (Jovia)

image
Bamporiki Edouard n' umufasha we bashimishijwe n' iyi Film



Ishimwe Samuel
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Kudacika intege nibyo byatumye ngera ku ntego zanjye muri sinema- fiona
 
Daddy de maximo azerekeza mu buholandi kwakira igihembo cyerekeye filime yakoze
 
Igihangange mu gukina za film jimi mistry, yiteguye gukorera ubuvugizi u rwanda
 
Umunyarwanda gahizi ganza dieudonné yegukanye igikombe cya film ivuga ku bidukikije mu bwongereza
 
Tom cruise aritegura kuba umuririmbyi w’injyana ya rock
 
"iyo menya", film nyarwanda yiganjemo urukundo, mu minsi mike irashyirwa ahagaragara
 
Hagiye gukinwa ibindi bice 2 bya « james bond »
 
Umunyarwanda utunganya amafilime, steve ntasi yitabye imana
 
Umuhanzi gahizi ganza arabura amadorali 4000 ngo yerekeze mu bwongereze kwakira igikombe yegukanye
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by rurinda Posted 2011-02-20 07:47:35

iyi film ndayibatuye narayibonye kandi nkemeranya na wamusore wakoze long ccoat wabasabye kuyerekana kuburyo bwagutse !
ninziza peeee nako reka ndekere gusa niyongera kwerekanwa muzaze ,
dushyugikire abandi bana




 
by twagirjmv Posted 2011-02-20 03:18:46

Eeeee!! Noneho ndumva birenze igipimo ahubwo se iyo film mwatubwira aho twayisanga, kuko ndumva irenze.




 
by imbwamuzindi Posted 2011-02-20 01:32:13

None se aba banyarwando bagiye bavuga ko ari Ikinamico ko mbona bataragera kurwego rwa film




 
by umufido Posted 2011-02-20 01:22:44

Ndumva iyi Film inteye amatsiko! n'iki muteganyiriza abantu bari hanze y'urwagasabo ?




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com