Igituma bitugora kwibuka ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi bayikorewe n’Abanyarwanda- Pst Rutayisire
posted on Apr , 13 2011 at 17H 33min 33 sec viewed 4450 times
Mu kiganiro yatanze kuri Stade nto y’I Remera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2011, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twemere amateka yacu yaba meza cyangwa mabi hanyuma tubone kuyakosora”, Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko igituma mu Rwanda bitugora kwibuka ari uko Jenoside yakorewe Abatutsi bayikorewe n’Abanyarwanda bari basanzwe baturanye, bakorana ndetse rimwe na rimwe bagasangira akabisi n’agahiye.
Komiseri wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Pasiteri Antoine Rutayisire yagize ati: “Ibyo bitandukanye n’izindi Jenoside zabayeho ku isi; urugero rufatika ni urwa Jenoside yakorewe Abayahudi igakorwa n’Abadage b’ Abanazi”. Yakomeje ati: “Nk’uko amateka abigaragaza, abo Banazi barangajwe imbere na Hitler biciraga Abayahudi hirya no hino ku mugabane w’Iburayi aho bari baravukiye ndetse banakoreraga imirimo”.
Muri icyo kiganiro yatanze mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17, Pasiteri Rutayisire yakomeje agira ati: “Abanyarwanda bakwiriye kuvugisha ukuri ku byabaye, bakemera ukuri basigiwe n’amateka ndetse bakanareka kuba imbata z’imitima yabo”.
Rutayisire yavuze ko yababajwe no kubona hashize imyaka 17 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko hakaba hakiri abana bacitse ku icumu bagicumbikirwa ku mashuri kuko babuze imiryango ishobora kubakira.
Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro rumaze kumvana ubushishozi ibiganiro n’ubuhamya bya Pasiteri Rutayisire rwasabye ko hajya habaho ibiganiro bihoraho mu bitangazamakuru birwanya Jenoside, runasaba kandi ko abantu bazi amateka ya Jenoside bazajya bamanuka mu mashuri bakigisha abakiri bato kugirango bamenye neza imvo n’imvano ya Jenoside bityo bagashobora kurandura ingengabitekerezo yayo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo biganiro, Lt. Col. Dr Rudakubana wari uhagarariye Minisiteri y’Ingabo, yamenyesheje abantu amateka maremare yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside.
Lt. Col. Dr Rudakubana yasobanuye inshingano nyamukuru z’ingabo za RDF ko zishingiye ku kurinda ubusugire bw’igihugu, gutabara mu Rwanda no mu mahanga mu bihe havutse ibibazo bishobora kuzana Jenoside n’ayandi mahano asa nayo, ndetse anasobanura kandi uruhare rw’ingabo mu iterambere ry’igihugu n’ibindi.
Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo byitabiriwe n’abakambwe b’inararibonye mu mateka y’u Rwanda(Inteko Izirikana), abahanzi b’abanyabugeni, abaririmbyi, ababyinnyi, abanditsi, abanyasinema n’urubyiruko rwiga muri rusange.
Hejuru ku ifoto:Pasiteri Rutayisire
Rwaka Gaston
|