Warning: file_get_contents(http://news.igihe.org/news.php?groupid=11&news_cat_id=21&news_id=11561&pg=2) [function.file-get-contents]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 404 Not Found in /home1/lex92/public_html/igihe.com/news.php on line 38
www.igihe.com - news - korali iriba niyo yegukanye igihembo cyiswe “umucyo gospel award 2010”
Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Korali Iriba niyo yegukanye igihembo cyiswe “Umucyo Gospel Award 2010”


posted on Mar , 29 2011 at 13H 49min 58 sec viewed 12668 times



Nk’ uko byari bimaze iminsi bivugwa, Radio Umucyo ikorera i Kigali yateguye igikorwa cyo guhemba bwa mbere mu Rwanda korali yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2010, muri gahunda yiswe “Umucyo Gospel Award 2010”.

Ibi byatangiye ari igitekerezo cya nyir’ iyi radio ya gikristo imwe mu zatangiye mbere mu Rwanda ari nawe uyiyobora Maurice.

Ku ikubitiro habanje kwiyandikisha amakorali 30 yo mu madini atandukanye, n’ ubwo kwiyandikisha bitamenyekanye neza kandi bigahabwa umwanya muto, hanyuma hakoreshwa amatora ku buryo bw’ ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa (SMS) hasigaramo amakorari 15.

image
Umuyobozi Mukuru wa Radiyo Umucyo, Hakizimana Maurice

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2011, nibwo habaye umuhango nyir’ izina wo kurushanwa, wabereye kuri Bambino Hotel i Kabuga, witabirwa n’abantu benshi cyane. Mu batoranijwe gutanga amanota(judges) harimo Pastor P., Simon Kabera n’abandi batatu yewe barimo n’umuzungu witwa David umenyereye umuziki cyane dore ko anawigisha.

Ayo makorali uko ari 15 yose yabanje kuririmba mu cyiciro cya mbere hasigaramo 10, gusa abenshi mu bari aho ntibemeranya neza n’abatangaga amanota ku kuvamo kwa korali ya ADEPR Gikondo.

Gusa icyagaragaye ni uko harimo ibintu bitari bimeze neza, cyangwa bitari biri ku murongo harimo gukererwa, akavuyo gakabije muri Salle yewe no kuri Podium rimwe na rimwe ntikahatangwe, kudaha agaciro abahanzi basanzwe baririmba ku giti cyabo dore ko batanatumiwe, n’ abaje bakishyura bakicara aho babonye bamwe bakanahagarara inyuma. Nyuma nibwo abari bayoboye gahunda (MCs) bakiriye abahanzi. Salle ntiyari iteguye neza bigendanye n’ibi birori, aho nko kuri podium Piano yari iteretse ku ntebe.

image
Korali Iriba yo muri ADEPR Butare iririmba mbere
yo kwegukana umwanya wa mbere


Ikindi cyagaragaye aho ni uko abatangaga amanota badasanzwe bamenyerewe mu bintu by’umuziki w’ amakorali mu Rwanda n’ababikoramo bakaba badafite hanini cyane bahurira n’amakorali. Aha abenshi babivuze bahereye ko nta munyamakuru n’umwe witabajwe muri icyo gice.

Ikindi kibazo gikomeye kurusha ibindi ni ibyuma n’uwari ashinzwe kubigenzura (sonorisation na Dj), byagaragaje imitegurire idakwiranye n’igikorwa nyir’ izina aho ba Mcs bahoraga basaba kubongerera ijwi, byagera ku barririmbyi n’abacuranzi bo bari banakeneye amajwi ko asohoka neza kandi bakiyumva bikaba ibindi.

Akandi gashya ni uko boss wa Radiyo Umucyo yaje kuririmba indirimbo 2, gusa yaba we, Nyamitari na Gahongayire bose bakoze playback umuntu atatekerezaga ko yakorwa mu muhango nk’ uriya, ugereranyije n’agaciro wari ufite mu mateka ya gospel y’u Rwanda.

Abatanga amanota baza kwemeza ko abatsinze ari batanu uhereye hasi uzamuka bimera gutya: 5. Bethel Choir, 4. Jehova Ile (ibarizwa muri ULK), 3. Ijwi ry’Umwami (ADEPR Kacyiru), 2.Asaph Choir (Zion Temple Gatenga), 1. Iriba Choir yo muri ADEPR Butare Ville.

Ikindi cyagararagaye ni uko abantu bari muri Salle batemeye n’umwanya wa 2 wahawe Asaph Choir, abenshi bemeza ko nta ndirimbo yayo yaririmbye ku cyiciro cya 2 ahubwo yakoze ukuramya no guhimbaza mu ndirimbo z’abandi ikanarenza iminota 10 buri korali yagenerwaga.

Ikindi kitavuzweho rumwe n’abantu benshi ni ukuntu nta korali yo muri Kiliziya Gatolika cyangwa abadivantisiti yigeze yitabira aya marushanwa, ahubwo bikamera nk’aho ibi bihembo n’aya marushanwa byari bigenewe gusa amakorali yo muri ADEPR.

Hifujwe ko ubutaha n’abahanzi basanzwe bazatumirwamo hamwe n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda. Kamwe mu dushya kabaye ni umuntu wari uhagarariye CNLS wigishije abantu bari aho gukoresha agakingirizo, mu gihe hafi ya bose bari aho abenshi bari abarokore. Gusa nk’ uko babitangaje, ONUSIDA ni umwe mu baterankunga bakomeye ba kiriya gikorwa rero yagombaga nayo gutambutsa ubutumwa bwayo, kabone n’iyo butagendana n’imyumvire y’abari aho cyangwa y’ababiteguye.

Amakorali yose yagaragaje imyambarire mwiza kandi igezweho, gusa abacuranzi benshi bagiye bacurangira amakorali atandukanye ari ba bandi bagaruka, bikaba byerekana ikibazo cy’abacuranzi bashoboye gukora neza kikiri mu Rwanda.

Ubwo twaganiraga na Shukuru Janvier, umwe mu bayobozi b’iyo korali yegukanye umwanya wa mbere igahabwa igikombe kiyongeraho ibindi bihembo byinshi birimo 1.000.000Frw, yadutangarije ko bashima Imana ku byabaye byose kandi bashimira n’abababaye hafi bose.

Hejuru ku ifoto: Korali Iriba yakira ibihembo

Foto: Kanyamibwa

Kanyamibwa Patrick
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Kicukiro: itsinda elohim rizataramira abaturage b’i gahanga
 
Korali jehovah - jireh cep/ulk mu gusohora dvd yayo kuya 19 kamena kuri adepr - gakinjiro
 
Rubavu: igitaramo cyo guhimbaza imana cyiswe surprise cyasusurukije imbaga
 
Umuraperi w’ indirimbo zihimbaza imana, breezy azanye isura nshya mu njyana ya hip-hop
 
Mass choir ya mbere mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi yateguye igitaramo
 
Umuhanzi emile nzeyimana akomeje guhimbaza imana mu gihugu cya kenya
 
Gutanga ubutumwa biciye mu ndirimbo zubaka niyo ntego yanjye - umuhanzi pastor king
 
Asaph - rubavu yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza imana, bazanamurika alubumu ya kabiri
 
Turashimira abanyarwanda badushyigikiye tukegukana groove award - the blessed sisters
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by kam.bien Posted 2011-03-29 09:35:46

waauuhh IRIBA CONGRATULATION WE LOVE YOU SO MUCH COURAGE




 
by Unknown Posted 2011-03-29 08:01:10

congratulations chorale Iriba, ndabakunda cyane.




 
by amen Posted 2011-03-29 06:02:44

Mujye mbere bene data, turabyishimiye




 
by Unknown Posted 2011-03-29 06:02:29

Usomye iyi nkuru yuyu munyamakuru ugasoma nindi yanditswe na Rugasa wagirango ntibari kumwe. ubwo se abatari bahari twakwemera ibihe? nti mu kagwe muri subjectivité iyo mwandika. bigaragara ko choral wafanaga itatsinze kuko urarakaye cyane




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com