Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Ijambo ry’ Imana: Ibyiringiro by’ abizera


posted on Mar , 28 2011 at 13H 12min 03 sec viewed 5583 times



Zaburi 125:1 “Abiringiye Uwiteka bameze nk’ umusozi wa Siyoni utabashika kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose”.

Dufite ibyiringiro bitadukoza isoni. Tito 2:13 haravuga ngo: “Dutegereje ibyiringiro by’ umugisha ari byo kuzaboneka k’ ubwiza bwa Yesu”.

-Ari nta byiringiro dufite ntabwo twabaho ubuzima nk’ubwo tubaho; twakora nk’ibyo abandi bose bakora ariko impamvu tudakora ibyaha ni uko twiringiye Imana kandi tuzajya no mu ijuru.

1Timoteyo 4:9-10 Handitse ngo: Iri jambo ry’ibyiringiro rikwiye kwemerwa rwose: Kuko impamvu tugoka tukarwana ni uko twiringiye Imana ihoraho ariyo mukiza w’ abantu ariko cyane cyane w’abizera. Impamvu turwana na kamere y’ umubiri ntitubeshye nk’ abandi, ntidukore nk’ ibyo ab’ isi bakora ni uko twiringiye Imana. Ibyiringiro byacu ni Yesu kandi umwiringira ntazanyeganyezwa na hato.

-Ibinyeganyeza abantu b’ Imana birahari ni byinshi ariko kuko twiringiye uwanesheje byose natwe tuzagenda tunesha. Kuko uwo twiringiye yanesheje rero kura amaso ku bibazo uyashyire k’ukemura ibibazo.

-Hari ubwo usanga abantu banze kwiringira Imana ugasanga imitima yabo yiringiye ibindi cyangwa abantu, ariko kuko badahoraho cyangwa babasha guhinduka ejo bikakugora. Wakwiringira ubutunzi ejo bukagenda, wakwiringira ubuzima bugahinduka ariko uwiringiye Imana ntazakorwa n’ isoni iyo ikinze ntawakingura, ikinguye ntawakinga niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe.

-Rimwe i Baburoni umwami yashinze igishushanyo ategeka abantu ko bagisenga, ariko hari abasore 3 banze kugisenga(Daniyeri 3:19-27). Umwami yarabahamagaye arababaza ati: ”Ni iyihe Mana mwiringiye yabakura mu maboko yanjye?” Bati: “Imana twiringiye n’ubwo itadukiza nta mpamvu yo gusenga ibishushanyo”; kandi koko usomye inkuru neza irangira Imana yabakijije umuriro ugurumana, ntacyo babaye kuko Umwana w’ Imana yabanye nabo mu muriro. Nkwifurije ko Imana yabana nawe mu bibazo byawe niba ariyo yonyine wiringiye.

Hari abantu banga kwiringira Imana bafite ubutunzi hanyuma bakena bakabona kuyiringira ariko: Niba ukiri muto, ukaba ukiri muzima, abantu bakigukunda, utarasaza, ngusabye ko wakwiringira Imana kuko niyo yonyine idahinduka na rimwe. “Wibuke umuremyi wawe iminsi mibi itaraza ubwo uzajya uvuga uti sinejejwe nabyo”(Umubwiriza 12).

Birashoboka ko abakagufashije aribo baguca intege , birashoboka ko abakagufashe mu mugongo aribo bakubereye ikigeragezo, birashoboka ko wageragerejwe no mu nzu y’ Imana ugakomereka ariko humura Yesu ntahinduka, kura amaso ku bantu uyashyire k’ushobora byose, we ntahinduka nk’ abantu.

We kugira ibyiringiro bivanze ngo uyu munsi ube wiringiye Imana ejo abantu. Siko bigomba kuba ahubwo ukundishe Imana umutima wawe wose n’ ubwenge bwawe bwose n’ imbaraga zawe zose.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’ umwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org, ukatwandikira:

Pastor Désiré HABYARIMANA
TEL: +250 788422984
+250 728422984
email: hadesire@yahoo.fr
www.agakiza.org
Yesaya 54:2-5
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ijambo ry’imana: dukwiriye kugira ubwami bw’ imana muri twe
 
Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza
 
Ijambo ry’imana: ukwiriye kuba umwe mu bwoko bw’ abatambyi bwera
 
Ijambo ry'imana:itegure gusigwa gushya
 
Ijambo ry'imana: sanga umwubatsi yesu akugire ibuye rizima
 
Mu guhuza ivugabutumwa n’iterambere, urubuga ubugingo.com rwatangije kubwiriza na sms
 
Kubakwa n’ imana ni ngombwa muri ubu buzima
 
Ijambo ry'imana:ukundishe uwiteka imana yawe umutima wawe wose
 
Isesengura: ese imana yemera ko abantu babana bahuje ibitsina? (igice cya i)
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2011-04-04 08:40:34

oya rwose sibyo kuko wamaze gucumura karindwi ntabwo waba ukitwa intungane!Ahubwo ikindi kintu kibabaje paster kuki ubu umuntu asigaye agenda Kwatura ibyaha nuko uwo waturiye yaba ari umukristo usanzwe cyangwa niyo yaba Paster nkawe agahita akubwira ngo igikuru ni ukubinya gusa mulkuli iryo jambo rirakwiriye nonese hari umntu ucumura ngo ayoberwe ko yacumuye ahubwo jye numva bari bakwiye kuvuga ngo "IGIKURU NI UKWIHANA UKABIREKA BURUNDU"




 
by slva24 Posted 2011-03-28 09:49:53

No no iryo Jambo ngo intungane bwira icumuye karindwi urisoma hehe muri biblia yera?yego turi abanyantege nke ariko kandi nicyo cyazanye Yesu ibicumuro byacu nibyi yishyizeho.gusa kandi ngo iyo tuvuze ko nta cyaha dufite tuba twise Imana inyabinyoma turi abanyabyaha ariko kandi tujye twirinda kandi duhore dukizwa.Yesu abahe umugisha.




 
by burangepi Posted 2011-03-28 08:19:51

muraho,Imana yacu ishimwe kuko mbonye ko hari abatekereza ku bugingo bw'abantu, ariko se ko hari aho mwavuze ngo igituma tudakora ibyaha n'uko twiringiye Imana,ese aho ntitwavaho koko twibwira ko nta byaha dukora? Kandi intungane bwira icumuye karindwi! kandi uretse n'ibyo, buri rugingo rw'umubiri wacu rwose ruraducumuza, ahubwo icyo twakwiringira, n'ubuntu bwayo gusa,tukizera ko yadutsindishirije,icyo cyizere kikadutera kwirinda, ariko icyaha cyo ntaho tuzagihungira.turi kumwe na cyo kugeza Yesu aje kigatsembwa noneho by'iteka ryose tukagikira tugataha mw'Ijuru,ariko si k'ubwo tudakora ibyaha nik'ubwa bwa buntu bwa DATA.Murakoze.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com