Amasezerano y'Imana ni ukuri!
posted on Mar , 26 2011 at 18H 15min 19 sec viewed 8287 times
- Bibiliya iravuga iti "kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere (Luka 1:37)"
- Ahandi Bibiliya iti "Hahirwa uwizera ibyo yabwiwe n'umwami Imana byose ko bizasohora (Luka)"
Abantu benshi by'umwihariko abasenga Imana mu kuri no mu mwuka bahabwa amasezerano nayo kenshi na kenshi aba ashingiye ku byo Imana iteganya kubakorera cyangwa se uko Imana ibashaka mu gihe kiri imbere. Ariko ikibabaje ni uko hafi 80% bashobora kutabona amasezerano yose ijana ku ijana Imana yabavuzeho.
Biratangaje pe! 20 % nibo gusa bashobora kwakira amasezerano y'Imana yose!
Nuganira n'abantu basenga (abakizwa) hari uwo uzumva akubwira ati "jyewe Imana yamvuzeho ibintu bikomeye” kandi ati "Imana yanjye irankunda izabisohoza. “ Hari n’undi numvise Imana yabwiye ko igiye kumuha umugisha hamwe n'amafaranga menshi, nuko ahita atangira kurya amadeni ati "Imana ubwo igiye kumpa amafaranga menshi nzishyura !!!"
Bene data, ndifuza kubamenyesha ko Imana yacu ari iyo kwizerwa kandi ko amasezerano yayo ari ukuri kandi ko nibyo ivuze ibisohoza (Imana si umuntu ngo yibeshye kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze ibyo yavuze....Kubara 23:19). Iyo Imana ariyo ikubwiye byanze bikunze irabisohoza, (Hari n'abandi bantu bafite amasezerano atari ay'Imana).
- Imana yasezeranije Aburahamu umwana ashaje irabisohoza;
- Imana yasezeranije Simiyoni ko atazapfa atabonye umukiza irabisohoza;
- Imana kandi yasezeranije Yerobowamu wari umukozi wo mu rugo kwa Salomo ko azaba Umwami irabisohoza, n'abandi...
Iyo Imana iguhaye isezerano ugomba kwibuka ko hari uruhare rw'Imana hakaba n'uruhare rwawe, ariko ikibabaje ni uko hari benshi bategereza uruhare rw'Imana bakirengagiza urwabo.
Mu nyigisho ikurikira tuzarebera hamwe uruhare rwacu kugirango amasezerano y'Imana asohore ku buzima bwacu hatabuzeho na kimwe.
DUSENGE: "Mana nkuru kandi ikiranuka duhe gutahura umugambin'amasezerano yawe ku mibereho yacu kandi uduhe guhagarara mu mwanya udushakamo kugira ngo amasezerano yawe asohore kuri twe mu gihe gikwiye, MU IZINA RYA YESU DUSENZE TWIZEYE, AMEN.
Imbata ya Kiristo Yesu
Ap. Ny. AlexanderFire
AIM& Full Life Temple
Mail:umugisha77@yahoo.com
|