Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Amasezerano y'Imana ni ukuri!


posted on Mar , 26 2011 at 18H 15min 19 sec viewed 8287 times



- Bibiliya iravuga iti "kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere (Luka 1:37)"

- Ahandi Bibiliya iti "Hahirwa uwizera ibyo yabwiwe n'umwami Imana byose ko bizasohora (Luka)"


Abantu benshi by'umwihariko abasenga Imana mu kuri no mu mwuka bahabwa amasezerano nayo kenshi na kenshi aba ashingiye ku byo Imana iteganya kubakorera cyangwa se uko Imana ibashaka mu gihe kiri imbere. Ariko ikibabaje ni uko hafi 80% bashobora kutabona amasezerano yose ijana ku ijana Imana yabavuzeho.

Biratangaje pe! 20 % nibo gusa bashobora kwakira amasezerano y'Imana yose!

Nuganira n'abantu basenga (abakizwa) hari uwo uzumva akubwira ati "jyewe Imana yamvuzeho ibintu bikomeye” kandi ati "Imana yanjye irankunda izabisohoza. “ Hari n’undi numvise Imana yabwiye ko igiye kumuha umugisha hamwe n'amafaranga menshi, nuko ahita atangira kurya amadeni ati "Imana ubwo igiye kumpa amafaranga menshi nzishyura !!!"

Bene data, ndifuza kubamenyesha ko Imana yacu ari iyo kwizerwa kandi ko amasezerano yayo ari ukuri kandi ko nibyo ivuze ibisohoza (Imana si umuntu ngo yibeshye kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze ibyo yavuze....Kubara 23:19). Iyo Imana ariyo ikubwiye byanze bikunze irabisohoza, (Hari n'abandi bantu bafite amasezerano atari ay'Imana).

- Imana yasezeranije Aburahamu umwana ashaje irabisohoza;
- Imana yasezeranije Simiyoni ko atazapfa atabonye umukiza irabisohoza;
- Imana kandi yasezeranije Yerobowamu wari umukozi wo mu rugo kwa Salomo ko azaba Umwami irabisohoza, n'abandi...

Iyo Imana iguhaye isezerano ugomba kwibuka ko hari uruhare rw'Imana hakaba n'uruhare rwawe, ariko ikibabaje ni uko hari benshi bategereza uruhare rw'Imana bakirengagiza urwabo.

Mu nyigisho ikurikira tuzarebera hamwe uruhare rwacu kugirango amasezerano y'Imana asohore ku buzima bwacu hatabuzeho na kimwe.

DUSENGE: "Mana nkuru kandi ikiranuka duhe gutahura umugambin'amasezerano yawe ku mibereho yacu kandi uduhe guhagarara mu mwanya udushakamo kugira ngo amasezerano yawe asohore kuri twe mu gihe gikwiye, MU IZINA RYA YESU DUSENZE TWIZEYE, AMEN.

Imbata ya Kiristo Yesu
Ap. Ny. AlexanderFire
AIM& Full Life Temple
Mail:umugisha77@yahoo.com
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ijambo ry’imana: dukwiriye kugira ubwami bw’ imana muri twe
 
Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza
 
Ijambo ry’imana: ukwiriye kuba umwe mu bwoko bw’ abatambyi bwera
 
Ijambo ry'imana:itegure gusigwa gushya
 
Ijambo ry'imana: sanga umwubatsi yesu akugire ibuye rizima
 
Mu guhuza ivugabutumwa n’iterambere, urubuga ubugingo.com rwatangije kubwiriza na sms
 
Kubakwa n’ imana ni ngombwa muri ubu buzima
 
Ijambo ry'imana:ukundishe uwiteka imana yawe umutima wawe wose
 
Isesengura: ese imana yemera ko abantu babana bahuje ibitsina? (igice cya i)
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2011-03-28 07:22:16

ariko ubundi mwirirwa musaba IMANA ibintu bishira (imodoka, amafr....)mwakoze mukareba kpo mutazabibona, IMANA se ni bank ngo irabaha amafr. mubure gusaba agakiza n'ibyiringiro ngo murasaba ibintu. Mbabwizukuri nimudakora ntabyo muzabona, cg musabe illuminati kuko yo irayafite menshi kabisa. Naho ibyo mwirirwamo byo gusaba IMANA imitungo byo ni imfabusa wa mugani wa Dream boys. MUSABE UBUTUNZI BUTABORA. Amen.




 
by Unknown Posted 2011-03-28 04:48:29

Basomyi mujye mutandukanya Imana ( dusenga ) n'imana ( ninyugutinto) zo ni nyinshi . Imana nyamana itangirwa na majuscule non miniscule.




 
by mutasam2002 Posted 2011-03-28 00:23:04

Thanks Man of God. May God bless you richly.




 
by mbarudav2002 Posted 2011-03-27 12:01:41

komera cyane mbata y'Imana twishimiye iki kigisho. David papa queen. SA




 
by mbarudav2002 Posted 2011-03-27 12:01:09

komera cyane mbata y'Imana twishimiye iki kigisho. David papa queen. SA




 
by didas Posted 2011-03-26 16:10:34

Amen amen!!!!!!!!!!




 
by Dina Posted 2011-03-26 13:14:24

Ibi ni ukuri.ese uragaya uwatangiye kwiguriza amadeni nyuma yo kwakira amasezerano ye?njye simugaya ahubwo uko niko kwizera nyakuri.yizeye ibyo imana yamusezranyje ko abihawe adashidikanyije.kubwanjye numva iyo Imana igusezeranyje ntakindi uba usabwa usibye kwizera no gushima. gusa.hariho abavuga ngo uba ugomba gusenga.nibyo ntukwiye guhagarika gusenga ariko ukwiye guhagarika imisengere. Ni ukuvuga ngo niba wasabaga imodoka ntukwiye gukomeza ubwira imana ngo urashaka imodoka mugihe yayigusezeranyije ahubwo tangira ushime ko wabonye imodoka .nonese mbahe urugero niba umwana akeneye inkweto agasaba se mgo amugurire inkweto nyuma ise akamubwira ati mwana wanjye rindira mukwezi gutaha nzakugurira inkweto birakwiye ko buri gitondo umwana akwiye guhora yibutsa se ibyinkweto.dukwiye kumva ko noneho imana yo atari umuntu ngo yibeshye.keretse ibyabahanuzi bikigihe bateye babeshya abantu ariko barokore cg bantu basenga imana byukuri ntidukwiye gutegereza abahanuzi imana ikeneye ubusabane bwayo nawe ninaho izakubwira ibyawe aho kujya kubaza abapfumu nabahanuzi bibinyoma.mwitonde bireze no mumahanga biriyo kdi si mu rwanda gusa.tx imana ibane namwe




 
by Unknown Posted 2011-03-26 12:19:41

IMANA YACU ISHIMWE KANDI IGUHE UMUGISHA AMEN




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com