Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3700
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ibibazo byo muri ATRACO biracyari agatereranzamba


posted on Apr , 18 2011 at 08H 01min 11 sec viewed 15024 times



Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu banyamuryango b'ishyirahamwe ATRACO nyuma y’aho ibibazo byabo babigejeje kuri Perezida wa Repubulika, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igashyiraho komisiyo ishinzwe gukemura icyo kibazo ariko kugeza na n’ubu bikaba bikomeje kuba urusobe.

Igihe.com twashatse kumenya uko ibyo bibazo biteye maze twegera bamwe mu banyamuryango ba ATRACO badusobanurira amavu n’amavuko yabyo, gusa hari bamwe badusabye ko tutatangaza amazina yabo ku mpamvu zabo bwite.

ATRACO ni ishyirahamwe ry’abakozi bari mu mwuga wo gutwara abantu, rikaba rigamije mbere na mbere kurengera inyungu, imibereho n’ubukungu by’abanyamuryango rigaharanira cyane cyane ikurikizwa ry’amategeko agenga umurimo, kunoza imitemberere y’abagenzi no kubungabunga umutekano n’umudendezo w’abantu n’ibyabo mu ngendo zabo. Iri shyirahamwe kandi rishobora gukora ibindi bikorwa bigamije kurigeza ku ntego yaryo no kuriteza imbere.

Iri hame rya ATRACO rero ry’ibanze bamwe mu banyamuryango bavuga ko ritubahirizwa kuko ngo kuri ubu usanga harimo akarengane ndetse no kudakurikiza amategeko. Ikindi kibazo gihari ni ukuba abanyamuryango batamenya ikoreshwa ry’umutungo, uko umutungo w’ishyirahamwe ungana n’uko ucunzwe. Hari kandi kudakora inama z’inteko rusange ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kwirukanwa mu ishyirahamwe n’abatabifitiye uburenganzira, inzego z’ubuyobozi zituzuye kandi zikora nabi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ibi bibazo byo muri ATRACO byaje kugezwa kuri Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga Akarere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2010, yizeza abo banyamuryango ko ikibazo kigiye gukemuka mu maguru mashya, ndetse Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishyiraho Komisiyo yari ishinzwe gukemura ibyo bibazo byavugwaga muri ATRACO, ikaba yari inafitiwe icyizere n’abanyamuryango, ariko nyuma y’igihe gito igiyeho bamwe mu banyamuryango batangiye kunenga imikorere yayo bandikira Minisitiri w'ubutegetsi bw’Igihugu ibaruwa inenga iyo komisiyo yo kuwa 17 Kanama 2010, aho bamaganaga icyemezo cya komisiyo, bakaba baravugaga ko idashobora kugera ku nshingano zayo igihe yaje ikorana na Komite nyobozi, ari nayo abo banyamuryango baregaga kunyereza umutungo w’ishyirahamwe.

Uretse kandi gushinjwa kuba inyuma ya Komite nyobozi, iyo Komisiyo yanashinjwaga gukuraho no kwirukana abanyamuryango bashinze ishyirahamwe mu rwego ngo iyo komisiyo yavugaga ko ari urwo gukemura icyo kibazo. Muri iyo baruwa bakaba barasabaga ko hatumizwa inama rusange nta guheza bamwe mu banyamuryango, ngo komisiyo ikaba yarahisemo kwirukana abanyamuryango bavuga ukuri nk’uko iyo baruwa ikomeza ibivuga.

Ku itariki ya 28 Ukuboza 2010, bamwe mu banyamuryango bandikiye umuyobozi wa Banki ya Kigali ibaruwa imusaba guhagarika inguzanyo y’igihe gito y’ishyirahamwe ATRACO, aho bavugaga ko barimo gushyirwa mu madeni y’urudaca, babakuraho imisoro ku mishahara ndetse n’ubwiteganyirize, ariko mu by'ukuri ayo mafaranga bakaba baravugaga ko bamaze imyaka 5 batayatangirwa kandi bakaba bari barimo amadeni banki zitandukanye arizo: Access Bank, Fina Bank, ECOBANK,... bakaba bari baranahaye isosiyete ya International Express inguzanyo ku ngwate ya ATRACO. Ibi byose bavuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse ibi kandi twabashije kubona n’indi baruwa yo kuwa 07 Gicurasi 2010, yanditswe n’abanyamuryango barega Komite nyobozi ya ATRACO ibirego birimo gucunga nabi no kunyereza umutungo w’abanyamuryango, kwica nkana amategeko agenga abanyamuryango ba ATRACO, kutubaha, gutesha agaciro no gusuzugura abanyamuryango bashinze ATRACO, aho bavugaga ko komite yafashe umutungo w’abanyamuryango bakawugira uwabo bwite, bakawukoresha binyuranyije n’inshingano za ATRACO, ndetse abandi bakaba barirengagije inshingano zabo; abo banyamuryango batangazaga ko ATRACO yashyizwe mu bibazo by’inzitane birimo imyenda itandukanye.

Hari n’indi baruwa yo kuwa 09 Nyakanga 2010, yandikiwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu nabwo bamumenyesha ko banenga komisiyo yari yarashyizweho ngo ikemure ikibazo cya ATRACO, aho bayishinjaga kubogama. Ikindi kibazo aba banyamuryango batangaza ni uko hari abari muri komite batari abanyamuryango ndetse n’abayirukanywemo mu buryo budakurikije amategeko na n’ubu bakaba batarasimburwa.

Ngeze Issa wari Visi Perezida wa ATRACO aganira na IGIHE.com twamubajije ku bibazo by'iryo shyirahamwe, adutangariza ko amaze amezi agera kuri arindwi atari mu buyobozi bityo akaba nta makuru yo mu ishyirahamwe azi. Mwunguzi Alexis uzwi ku izina rya Souvenir yari ushinzwe ATRACO mu Majyepfo nawe yadutangarije ko yirukanwe azira kuba yarabwije ukuri komisiyo.

Louis Hammed uzwi ku izina rya Mazi wayoboraga ATRACO muri zone y’Iburengerazuba we yatangarije IGIHE.com ko yazize kwanga ko biha imigabane muri International akaba kandi yaradutangarije ko ikibazo cya ATRACO cyananiranye ndetse ko we asa n’uwakibagiwe kuko kukivugaho asanga ari ugukomeza kwikururira abanzi. Yagize ati ”Nazize kwanga amanyanga, buri wese arabizi... Komisiyo yasebeje Perezida.”

Dusoza ikiganiro twagiranye yagize ati ”Nemera ko iyo abantu babaniwe Imana aba ariyo isigaye.” Kandi arasanga umuyobozi Mukuru wa ATRACO yarazize abajyanama babi.

Icyo twanabamenyesha ni uko umwe mu bari bagize Komisiyo yo kwiga ibibazo bya ATRACO ngo inabikemure twabwiwe ko yahawe akazi muri ATRACO ko kuba umunyamategeko wayo.

Ikindi kibazo bamwe mu banyamuryango ba ATRACO bavuga ni ukuba gushaka guhindura ATRACO Koperative ari ugushaka guhunga madeni y’urudaca ATRACO ifitiye ibigo bitandukanye ndetse n’amabanki. Bakaba banatangaza ko muri ATRACO harimo ikimenyane gikabije.

Twashatse kumenya ibyo Ubuyobozi bwa ATRACO buvuga kuri ibyo bibazo byose, ariko mu gihe cy’ibyumweru bitatu ntitwabashije kubona n’umwe twavugana nawe.

Ku bufasha bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative aricyo Rwanda Cooperative Agency, kuva tariki ya 28 kugeza kuya 31/12/2010, abanyamuryango ba ATRACO bagera ku ijana bahagarariye abandi mu turere twose tw’u Rwanda, bakoze inama igamije gusobanurirwa impamvu n’uburyo ATRACO igiye kureka kwitwa ishyirahamwe ikaba Koperative kugira ngo harengerwe inyungu z’abanyamuryango bayo. ATRACO ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu kuva yashingwa mu mwaka wa 1992, ubu ikaba imaze imyaka 18 ikorera mu gihugu hose.

Olivier MUHIRWA/Igihe.com
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Rdc: mu rwego rwo kwicungura, abacuruzi b’i kabare bahaye fdlr miliyoni 6 z'amanyarwanda
 
U rwanda rwemera inkunga iyo ariyo yose, igihe idufasha kwifasha- perezida kagame imbere y’impuguke za cfr
 
Gakenke: umunyamabanga nshingwabikorwa yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa
 
Kwigira ubuntu mu mashuri abanza bisigaye bihenze kurusha mbere abanyeshuli bakiga bishyura
 
Abacamanza mu rubanza rwa ndahimana bagiye kuza mu rwanda kugenzura ubuhamya bwatanzwe
 
Rubavu:minisitiri kabarebe asanga impfu za hato na hato atari izo kwihanganirwa
 
New york: perezida kagame aratanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ku irwanywa n’ikumirwa rya sida
 
Isesengura: uburyo polisi y’u bwongereza yayobejwe n’ibinyoma biregwa leta y’u rwanda byo kwica abatavuga rumwe nayo
 
Drc: nyuma y’aho ingabo za congo ziviriye i kabare, abaturage baratabaza kuko fdlr yabagose
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 2011-04-21 08:37:10

mwavuze ibya atraco MUsiga abanyoni bishyuza parking hano I kigali. Uziko afite imodoka ajye kwishyura naho ubundi buri wese yahimbiwe ko yanyereje ijana ryabo. Si RPF barayitwaza.




 
by Unknown Posted 2011-04-21 02:50:32

Umuti wa ATRACO wa mbere ni ugukuraho Dodo,

Ubundi ko ishyirahamwe riba ari iry'abanyamuryango kuki Dodo arigira akarima ke. Ntawutabona uburyo abashoferi baharenganira!!!! Et bien n'abagenzi. Ibiciro byo kwishyura muri Gare ubundi bishyiraho na nde!!!!! Amafaranga avamo ajya he, iyo hakuwemo ubukode bwa Gare!!!!!

Jye sinemeranwa n'abitiranya Dodo na FPR cyagwa Igihugu, Dodo ni umuntu urangwa n'imikorere ye ku giti cye, amakosa yakoze muri ATRACo yayabazwa kandi icyo nemera n'uko igihe kizagera.

Dodo ave muri ATRACO, MINALOC, RCA bayifashe gutora abandi bayobozi, ibibazo bizahita bikemuka burundu.

Iyo abantu bavuga ikibazo kenshi, kiba gihari, abayobozi bagishakire umuti.




 
by asmabig2003 Posted 2011-04-20 17:08:10

nimishahara yacu twarayibagiwe dodo ubwe yatubwiyeko afata shyorongi ,jali,na gatsata twese ntanumwe waruhari,none mwe muravuga ko kigali ariwe wayifatiye(wayitoraguriye muragirango ajyehe )aracyafata ububonamaso nabera nabonye ikintu na HE arebantagire icyo abivugaho




 
by sezisoni Posted 2011-04-20 00:54:59

ikigo RCA koko Madame Celine Uwera yaradusobanuriye, uko ATRACO yacu igiye kuba Cooperative ariko nibibe vuba kuko DODO nabambaribe baratumarira umutungo, yewe ubu hari nuwahunze witwaga AKISHULI Abdallah kubera ko ukuri kwe kwatumye Dodo ashaka kumwica. nibikemuke kdi iriya myenda dufite ni DODO bakagombye kuyibaza kugiti cye.




 
by andrew08kbg Posted 2011-04-19 14:42:47

Iki kibazo cya Atraco numvise kibazwa prezida na n'ubu nti kirakemurwa koko?? ubwo se iyo commission yakoze iki ntiba itarashoboye kugikemura!! Abanyamuryango mukwiye guhagurukira ikirimwe kandi mukavugisha ukuri kuko muzi aho ikibazo kiri naho bitabaye ibyo murahagwa! mukomeze kwihangana kabisa




 
by mushyitsi Posted 2011-04-19 07:00:39

@ Igihe.com
mudukurikiranire ibyo muri Rwandair uriya vestino atubwiye! Burya ntimukareke amakuru y'ubuntu agenda ubusa! Nta mwotsi ubura umuriro!




 
by Unknown Posted 2011-04-19 06:22:25

Ariko se mu Rwanda, ikibazo gihari ni ikihe koko? ahantu hose hari ni ibibazo! imyaka ishize dutera imber vuba none ubu turasubira inyuma kuko abantu batakibasha kwikemurira ibibazo. Umwijuto ni mubi koko! Abantu nibongere bagire umutima ukunda igihugu nka mbere maze gusahurira mu nda zabo babireke murebe ko tutiyubakira urwatubyaye mu mahoro. nta gikomeye mu bibazo ATRACO ifite, ipfundo riri mu kutabwizanya ukuri buri wese agamije inyungu bwite. Abanyarwanda bakeneye ukuri, kuko nutabasha kwibariza aba areba ibiriho bikorwa. mumenye ko guceceka bitavuga ko abantu ari ibicucu. Bayobozi mwisuzume kandi mwikosore, murekere aho kwikunda kuko biratuma abaturage babakuraho ikizere maze batangire kunva ababashuka. Ubu se mukorera bande niba abaturage batishimye? murabona mutaroha igihugu? ntibisaba ibisobanuro byinshi ibivugwa murabizi neza nizo komisiyo ntacyo zimaze niba ibibazo mutabigize ibyanyu.
Mugire amahoro




 
by Unknown Posted 2011-04-19 01:36:45

Ubundi se ijyA KUVUKA YARI IGAMIJE IKI SI UBURYO BAKORESHEJE NGO BABONERE UMUGATI DODO NK'UMUSAZA WAKOREYE IGIHUGU KUGIRANGO ATAZASAZA YANDURANYA, UBU SE KO YAGWIJE BARETSE KUNYUNYUZA IMITSI YA RUBANDA SHA DODO ABASHOFERI BAGUSAZISHIJE NEZA USHATSE WABIVAMO UKARYA AYO UFITE KUK ARAHAGIJE
smiley




 
by vestino Posted 2011-04-19 01:28:19

Muravuga akarengane ka Atraco mutazi ako dufite muri Rwandair aho abantu bamwe na bamwe babayobozi biha Misiyo zidashira zidafitiye igihugu akamaro ndetse zidafitiye nikigo akamaro bahombya igihugu gusa hejuru yinyungu zabo bashaka uburyo babona ayabo nkanagaya cyane abantu babakingira ibibaba kugirango amakosa yabo atamenyekana nibisubireho bareke gusahura umutungo wigihugu twubake urwatubyaye




 
by ndeog Posted 2011-04-19 00:57:18

Ahaaa! bikwiye gukorwa vuba wenda nubwo amazi yarenze inkombe ariko ntakomeze gutwara ubutaka ndavuga ko ibitekerezwa biramutse bibaye ibyo kurihindura cooperative bakanariha imbaraga nke control ikaba strong enough byafasha kutabura transport hato na hato bitewe na competitiveness yaburi wese, tubiteze amaso n'amatwi




 
by Unknown Posted 2011-04-19 00:33:35

Nyamara Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y`u Rwanda natabare muri ATRACO, ndababwiza ukuri, DODO aramutse avuyemo ibyo byose byakemuka, kandi ntawundi wamushyigura usibye Perezida Paul Kagame ahagurutse.




 
by nzabandora Posted 2011-04-19 00:01:03

Ibi byitwa "Zone de no-droit" muzabyumva igihe giciyeho. None se ni gute abantu bose bafite taxi bagomba gushyirwa muri ATRACO nk'aho ari MRND ya Kinani, kandi bagatanga Frw buri munsi atagira accountability, ya cheval de combat yacu dukoresha iyo ari ngombwa? Mushyire ubwenge ku gihe mwoye gusaba ibyo muzi ko namwe bidashoboka; ntabwo ushobora kureka ishyirahamwe "juicy" nka ATRACO kandi ureba harimo n'ingufu zingana kuriya maze ngo urihe ubwigenge na democracy, ubwo waba uri umunyapolitiki se? rigomba kujya mu murongo w'ayandi ndetse rigahabwa a colonel akariyobora. Nta mikino ni amashiraniro ! Harya ya equipe yabo ya Foot igeze he?




 
by Unknown Posted 2011-04-18 20:47:31

ATRACO nimwe muri bya bigo bigenda bishingwa mu Rwanda kugirango amafaranga babone uko bayarya kandi bahe bene wabo akazi. Iyo atraco ikora akazi kagommbye gukorwa na Ministeri ya transport. Uwo DODO mvumva muzagere iwe hariya Kimironko maze mwirebere inzu ahafite ndetse yimuye nabaturanyi be kungufu kugirango abone aho ashyira Jardin maze mumbwire akorera amafaranga angana iki? Mwarangiza mukirirwa muvuza induru ngo amahoro amahoro iterambere reka sinakubwira...




 
by Unknown Posted 2011-04-18 13:18:16

Atraco ni iyabayobozi n'abasirikare bakomeye barimo kwiyishura imvune bagize abo baturage baravuza iyabahanda ubwo ni ubwa mbere babona umuntu cg abantu barenganyijwe muri runo rwanda?Yewe ngaho nimuhatane




 
by Unknown Posted 2011-04-18 13:08:01



ATRACO igomba gukorerwa icyo bita "external audit" bityo abanyamuryango bakamenya uko umutungo w'ishyirahamwe ryabo uteye ubu, uko wakoreshejwe n'ibyo wakoreshejwe byose. Niho ukuri kwagaragarira. Biteye isoni n'agahinda kubona hari bamwe basigaye batungwa n'utw'abandi nk'aho nta mategeko abagenga abaho!




 
by Unknown Posted 2011-04-18 12:31:17

ATRACO mu mateka yayo=RAYON SPORT
ushaka kumenya ibya ATRACO uzarebe uho RAYON SPORT igeze,igana 2020
jye niko mbibona,ibya ATRACO bizabyara inzangano nyinshi,bamwe bazabihomberamo
abandi babyungukiramo,binanirane yitwe ko iguzwe n'abanyamahanga ariko mu nyuma
hashize igihe nyirayo azamenyekana cg se ICYAMA KIYIGURE KUMUGARAGARO BOSE BABIREBA




 
by unkown Posted 2011-04-18 12:20:59

birababaje pe, none ubwo abantu bose barenganye kubera ATRACO ntakuntu barenganurwa? Muzambarize uwo mukozi wiyo commision watumwe yarangiza akajya kwishakira akazi ra ubwo yarikumara iki koko??? birababaje,ATRACO, ATRACO, ATRACOOOOOOOOOOOO?????until when?




 
by mushyitsi Posted 2011-04-18 07:37:08

Ariko umuntu witwa Dodo ni muntu ki utuma abagabo bahora bafatana mu ngoto? Kumwirukana byarabananiye pee! Uwo mukozi wa Commission wahise yikuriramo akazi ndamwemeye kabisa! Ni maco y'inda! Ababizize namwe mwihangane, ntagahora gahanze ni mwene Kanyarwanda




 
by mpungengesandrine Posted 2011-04-18 07:18:55

Reka , reka ATRACO irimo gukora byiza kuko ntabwo GATERA yavuyemo kubera amakosa ahubwa yavuyemo agiye kwiga ACCA kuko byamubuzaga kwiga kandi yari ari hafi kurangiza .

Atraco ibyo irimo gukora ni byiza kuko urebye ibyo yubatse nibyo iteganya nibyiza .Rwose ikindi ntabwo FOCAS yigeze aba umunyamategeko wa ATRACO ahubwo igihe yari muri komisiyo hari imanza bazanaga zo kuburana na ATRACO kuko niwe wari ushinzwe ibirebana n'amategeko niba yarakurikijwe , so bahitaga ariwe babiha . Kuko icyo gihe uwari ubihsinzwe yari amaze gusezererwa kukazi kubera ubuswa no kutita ku kazi. Kuko hari aho yarangaraga ATRACO ikaregwa agahabwa assignation ariko ntazishyikirize umunyamategeko ariwe MAITRE KAZUNGU, urubanze rugacibwa nta muntu uhari uhagarariye ATRACO. ibyo rero kuvuga ngo FOCAS yahawe akazi oya .




 
by Unknown Posted 2011-04-18 07:03:45

Nje IbYA AtRACO NDAbizi DODO afite uwitwa Francois niwe ushenye Atraco naho Dodo NI uMUNTU W'uMUGABO koko President wa Atraco afite abajyanama babi, President namanuke nanone




 
by Unknown Posted 2011-04-18 07:02:02

Big Up Olivier Komera cyane kandi ukomeze gutangaza amakuru agenda ahindura byinshi manuka makuna ugere mu mirenge urebe ibibazo byigize imboo ubyandike. Gusa nawe Witonde kuko Ukuri kuraryana urebye nabi wagira abakwikorera.




 
by gatambag Posted 2011-04-18 07:00:32

reka wa mugabo we ibya atraco ntabyo uzi, bakubwie ibinyoma iyaba uwitwa GATERA wari coordinator administrative yemeye akavugisha ukuri kubyatumye ava muri atraco , Perezida yahita ashyiraho indi komisiyo, uzi aho umuntu ava ku kazi nta kandi afite ahunze ubujura yari amaze gutahura bikamutera ubwoba agahunga . Iyaba yari yemeye akareka guhisha ukuri kubyo yabonye igihe yakoragamo byose byajya ahagaragara vuba .




 
by akaga Posted 2011-04-18 07:00:25

Akarengane ko muri Atraco njye simpamyako Perezida byamunaniye kurangiza ikibazo ahubwo icyo mbona ni uko Perezida yabeshwe n'abari bashinzwe gukemura Ikibazo Igihe Mumaze kugera ku ntego y'Ababaye. Nimukomere cyaneee Kandi mukomereze aho Gusa Umubyeyi wacu Paul Kagame niyongere agaruke yicyemurire icyo kibazo kuko n'ikibazo cy'amasambu yaragikemuye




 
by gatambag Posted 2011-04-18 06:56:35

reka wa mugabo we ibya atraco ntabyo uzi, bakubwie ibinyoma iyaba uwitwa GATERA wari coordinator administrative yemeye akavugisha ukuri kubyatumye ava muri atraco , Perezida yahita ashyiraho indi komisiyo, uzi aho umuntu ava ku kazi nta kandi afite ahunze ubujura yari amaze gutahura bikamutera ubwoba agahunga . Iyaba yari yemeye akareka guhisha ukuri kubyo yabonye igihe yakoragamo byose byajya ahagaragara vuba .




 
by 55212 Posted 2011-04-18 05:39:30

tired of hearing atraco,ntaco imaze usibye kwambura abantu utwabo gusa,ese mwabonye aho umuntu asora nta quittance ahabwa,uziko ntaho bataniye nabajuru kumugaragaro!!!!!!!!!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com